Umuhanzi Christopher aracyafiteye akangononwa irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Nyuma yo kutegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super 8, umuhanzi Muneza Christopher aracyafite yemeza ko ariwe muhanzi wakoreye amafaranga menshi ndetse ngo ni kenshi yagambaniwe biranga none yishimira ko byamubereye isomo mu buzima.

Image result for Umuhanzi Christopher

Nubwo iri rushanwa ryahinduriwe inyito rikitwa “Iwacu Music Festival”,umuhanzi Muneza Christopher aganira na Igihe TV yumvikanye mu mvugo yihenura kubandi bahanzi begukanye ibihembo muri iri rushanwa ndetse yemeza ko yagambaniwe kenshi biba ibyo ubusa.

Ati”Njye rero nakoraga umuziki nk’impano.Ngiye muri studio byahindutse business,ubajije amafaranga yahembwe abandi  bahanzi twahuriye mu irushanwa ntawe twanganyije umushahara,gutwara igikombe ntacyo  bivuze kuko nakoreye  amafaranga menshi.”

Bruce Melody ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 mu gihe  benshi bahaga amahirwe Christopher ndetse biteza impaka.

Christopher yagiriye ibihe byiza muri Kina Music, inamufasha kujya muri Guma Guma.

Yagarutse ku kagambane yakorewe kenshi.Ati”Ikintu cyo kwibasirwa n’abafana ubwa mbere byambayeho mfite imyaka 18 y’amavuko icyo gihe naniteguraga gukora ikizamini cya leta bishaka kunanira kuririmba.Gusa bifite aho byavuye ni akagambane nakorewe ntabwo umufana yakwifata ngo agutuke aba yatumwe.”

Ibijyanye n’akagambane yirinze kugira uwo avuga, gusa twibukiranyije yitabiriye iri rushanwa nyuma yo gutandukana na Kina Musica bikekwa ko baba ari bo babyihishe inyuma. Ntagushidikanya ko yaba ari nayo mpamvu ituma atakigaragaza cyane nk’ubusanzwe mu mwuga wo kuririmba.

Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda wazamuwe na  Kina Music ahagarika imikoranire mu mwaka wa 2016 nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super. Yasoje ikiganiro yemeza ko byamusigiye isomo ngo ubu ntacyo byaba bikimutwaye ibyakorwa byose.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *