Umuhanzi Chris Praise yasohoye indirimbo afata nk’ isengesho ku Rwanda

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana bakunze kwita ABAA DATA- CHRIS PRAISE atangaza ko yasohoye indirimbo afata nk’ isengesho ku Rwanda mu gihe Isi ikomeje kuzahazwa n’ ingorane zitandukanye .

Mu kiganiro Celebsmagazine.com yagiranye na Chris Praise umaze iminsi akorera mu Burengerazuba bw’ U Rwanda mu Mujyi wa Rubavu yatangaje ko kuri we kuramya Imana ari isengesho ku gihugu ariko bikaba n’ umwihariko ku bemera Kristo bose.

Aragira ati”  Iyi ndirimbo ” Abaa Data ” ni isengesho ntuye U Rwanda n’ abandi bose bemera Kristo ariko na none Uko bwije ni uko bukeye ngenda mbona urumuri rw’ Uwiteka mbikesha gusenga no kuramya niyp mpamvu ntabura gushimira byimazeyo abamfasha mu gutunganya indirimbo zanjye aho ndavuga Producer Odilon mu ndirimbo yanjye ya mbere ” Byangora” ndetse na Bruce na Boris muri “ABAA DATA” zose zizagaragara kuri album ” Sinjye Uriho”.

Yakomeje anadutangariza ko imbabazi n’ ubuntu bw’ Imana nibyo byamushoboje gushinga itsinda rye bwite  yise Walk in Light of Worship (WLOW BAND) na nyuma yaho ashinga na Ministere igamije guhora isura abarwayi ndetse no kwita ku bana bo ku mihanda hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Chris Praise uzwi mu ndirimbo zo kuramya Imana

Chris Praise ni inzobere muri muzika

Umuhanzi Chris Praise Murenzi yavutse 06/mata 1995 ni Umuramyi, Umwinginzi(entercesor) umucuranzi w’umuhanga ucuranga ibyuma bya muzika birenze bitatu azwiho cyane nk’umutoza w’ amajwi agize indirimbo nkuko abifasha cyane abahanzi, amatsinda yo kuramya -guhimbaza(worship team) ndetse amakorari.

Kuva muri 2016, Chris Praise yatangiye gukora ibitaramo ngarukamwaka  hirya no hino mu gihugu aho yatangiriye mu Ntara y’ Amajyepfo  mu Karere ka Huye  akomeza uwo mujyo kugeza naho amurikiye zimwe mu ndirimbo ze zizaba zigize album ye ya mbere(Pre-lounge) mu Mujyi wa Kigali mu Itorero rya Restoration Church ku Kimisagara kuwa 17 Werurwe 2019.

Chris Praise usanzwe usengera ndetse unabarizwa muri Restoration Church ERC/Kimisagara  amaze kwandika indirimbo zisaga 60.

Ku musozo w’ ikiganiro kirambuye twagiranye, Chris Praise yadutangarije ko yiseguye ku bakunzi be bari bamenyereye igitaramo ngarukamwaka ko muri 2020 kitazaba ku bw’ impamvu zitandukanye zirimo na COVID-19 ariko anatangaza  ubutumwa bugira buti” Ibyiza biri imbere” ubwo yagira ati” hari byinshi byo gukora muri uyu mwaka gutunganya indirimbo amajwi n’ amashusho ndetse n’ ibindi bitaramo bitandukanye”.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *