Umuhanzi Ben Rutabana afungiye Uganda

Mu gihe cy’amezi atanu yaraburiwe irengero,itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangaje ko umuhanzi Ben Rutabana afungiwe muri icyo gihugu, ibyo aregwa ntibyatangazwa.

Related image

Inzego z’ubutabera za Uganda zasabye izishinzwe umutekano kugeza imbere y’urukiko Ben Rutabana wari umaze amezi asaga atanu yaraburiwe irengero, nta muntu n’umwe uzi aho aherereye.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kugeza mu rukiko Ben Rutabana, aho bigenda byitirirwa ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho kwerura ko ari Umunyarwanda.

Byageze aho umuryango wa Ben Rutabana wandika amabaruwa atabarika utabaza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ndetse bigera n’aho Leta y’u Bufaransa itakambirwa ngo igire icyo ikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ay’ubusa.

Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda. Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.

Ben Rutabana nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipeti rya “Su-Liyetona”. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, agezeyo ngo yiyita impunzi.

Amakuru ahamya ko Ben Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be bayoboranaga muri RNC ku byerekeye igisirikare gikuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bakaba bari mu nkiko mu Rwanda.Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitahabwaga agaciro kugeza ubwo ingabo zabo zifatiwe mu cyuho n’abo bahanganye.

Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *