Umuhanzi Auddy Kelly yavuye imuzi iby’urukundo rwe na Jody Phibi 

Umuhanzi Auddy Kelly yatangaje imvano y’impano ye mu rukundo na Jody Phibi byigeze guhwihwiswa ko bakundana kandi ari incuti zisanzwe ndetse batanateganya gukundana.

Auddy Kelly, Jules sentore, Jody Phibi, Umutare Ga - Inyarwanda.com

Jody Phibi na Auddy Kelly bagiye bavugwaho byinshi mu itangazamakuru, ashimangira ko ari inshuti bahujwe n’umuziki bakaza guhuza cyane.

Mu nkuru atazibagirwa mu buzima ni igihe yakoranaga indirimbo na Jody Phibi bikandikwa ko bakundana, bikamushegesha cyane ko yari akiri umuhanzi utazi byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Banditse inkuru ngo turi mu rukundo rukakaye, byarampungabanyije cyane. Nari nkiri umuziranenge ntaragera muri showbiz, nk’ubu hari inkuru bashobora kunyandikaho ntibigire icyo bintwara. Nari nziko bakwandika inkuru ngo nakoze indirimbo nta kindi banyandikaho.”

Avuga ko abo mu muryango bahungabanye ndetse aribo babibonye mbere ariko na none ngo nyuma aza gusanga atarenganya umunyamakuru kuko yari yashyize kuri WhatsApp uwo mukobwa anamusangiza abamukurikira cyane.

We na Jody babaye inshuti magara kugera aho umwe igikorwa yashakaga gukora yagishaga undi inama.

Ati “Ni umuhanzikazi twakoranye ariko turafatanya, turahuza tuba inshuti […] Yajyaga muri studio akampamagara nkumva indirimbo ari gukora nanjye bikagenda gutyo.”


Ngo hari igihe yatewe igitutu n’itangazamakuru ryandikaga ubutitsa ko akundana na Jody maze afata umwanzuro wo kumusaba ko bakundana undi aza kubyanga.Ati “Twabaye inshuti, byigeze kubaho ndamubaza nti ese ubundi twakwikundaniye bikaba byo, arambwira ati oya. Wowe ndagukunda ariko by’akazi. Gushaka ko dukundana byabayeho ambwira ko agiye kubitekerezaho ariko ntiyansubiza, nanjye sinongera kubimubaza. Ntekereza iyo dukomeza byari kuzavamo […] Abanyamakuru bandika inkuru ngo abantu barakundana mukaba mwatuma bibatera gukundana.”

“Kuba narabimubwiye nta birenze yari umuntu w’inshuti yanjye cyane, kandi nanjye nari mbonye mu kazi bimeze neza ndamubwira nti ese nyuma y’akazi dukomeje ubyumva ute, aba nk’utunguwe. Ntabwo wambaza byarangiye bite.”

Mu ndirimbo za Jody uyu musore yakunze iyitwa ‘Ndacyashidikanya’. Auddy Kelly mu ndirimbo ze avuga ko akenshi haba harimo ijanisha runaka rishingiye ku buzima bwe bwite akabihuza n’ubuzima bw’abandi bantu cyangwa se bw’ibyo abona muri rusange.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *