Umuhanzi Ali Kiba yifatanije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27

Umuhanzi ufite ibigwi muri Afurika Ali Kiba yifatanyije n’abanyarwanda bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside mu mwaka 1994.

Umuriririmbyi w’Umunya-Tanzania w’imyaka 34, Ally Saleh Kiba, wamamaye nka Ali Kiba ubu ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko atewe akababaro n’abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Iminsi yarahise ndetse ihinduka imyaka. Imyaka 27 irashize ubu ariko ibyabaye bimeze nk’aho byabaye ejo. Tubatekereza buri gihe umunsi ku wundi. Buri gihe tubibuka tukaririra mu mitima. Gusa iyo iyi tariki y’agahinda ije twibuka iminsi 100 y’inzira y’imivu y’amaraso. Gusa, tuzi ko Imana iri kumwe n’amwe mu ijuru. Kugeza twongeye guhura.”

Uyu muhanzi udahwema kugaragariza urukundo igihugu cy’u Rwanda mu bintu bitandukanye muri iki gihe akomeje kwerekana ko ababajwe cyane nuko hari abazize uko bavutse kandi barikuba umuntu umwe.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ali Kiba yabaye umuhanzi wa mbere wabimburiye abandi mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba wagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhanzi Ali Kiba yifatanije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *