Umuhanzi Ali Kiba yapfushije se umubyara.

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya no mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Ali Kiba yapfushije se, Saleh Kiba kuri uyu wa kane mu bitaro by’ahitwa Muhimbili mu mujyi wa  Dar es salaam.

Muzehe Saleh Kiba ntakiri ku isi y’abazima.

Uyu musaza yaramaze iminsi 21 mu bitaro nk’uko amakuru ava kuri ibi bitaro avuga ko yahagejejwe kuwa 27 Ukuboza 2018.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yemejwe na murumuna wa Ali Kiba witwa Abdu Kiba, wavuze ko se atakiri mu isi y’abazima ndetse n’iwabo hari abantu benshi baje kubafata mu mugongo.

Amakuru aturuka muri uyu muryango yemeza ko baramushyingura kuri uyu wa kane mu masaha ya nimugoroba, mu irimbi ry’ahitwa Kisutu mu mujyi wa Dar es salaam.

Amakuru aturuka ku bitaro bya Muhimbili avuga ko muzehe Saheh yashizemo umwuka ahagana mu rukerera rw’ijoro ryakeye.

Ali Kiba yabuze umubyeyi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *