Umugore wari ufite ibiro bisaga 270 yapfuye afite imyaka 50

Lisa Fleming wari uzwi cyane mu mujyi wa Texas ku kuba yari abyibushye cyane yitabye Imana afite imyaka 50.

Uyu mugore ngo yatangiye kubyibuha bikabije mu mwaka wa 2012, bikomeza kwiyongera kugera muri 300, ndetse ngo atabasha kwivana aho yicaye.

Ikinyamakuri The Sun gitangaza ko umukobwa w’uyu mubyeyi witabye Imana, witwa Danielle yemeje urupfu rwa nyina. Avuga ko nyina yari yaratatswe n’indwara zitandukanye zatumye ava ku Isi ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018.

Yagize ati “Bwa nyuma, yari arembye ndetse n’umubiri we urananirwa cyane, kugera aho ashiramo umwuka”.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Danielle yatangaje ko “ntacyo afite cyo gutangaza nyuma y’iyo nkuru y’akababaro”. Gusa ashimangira ko urupfu rwe rutatewe n’umubyibuho, ko ari ubundi burwayi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *