Umugore urwaye Coronavirus yibarutse abana 2 b’impanga abita amazina atangaje

Umugore wo mu gihugu cya Mexique wanduye coronavirus atwite yibarutse abana 2 b’impanga,abita amazina atangaje

MEXICAN WOMAN INFECTED WITH COVID-19 NAME NEW TWINS CORONA AND VIRUS

Annamaria José Raphael Gonzalez w’imyaka 34 yanduye COVID-19 ubwo yari mu bitaro bya General La Villa mu mujyi wa Mexico.

Gonzalez yabyaye abana babiri bafite ubuzima bwiza. Umukobwa yamwise Corona José Miguel Gonzalez umuhungu amwita Virus José Miguel Gonzalez.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ati “Nta mazina nari narateganyije. Dogiteri yagiriye inama yo kubita umwe Corona undi Virus kuko nanduye coronavirus numva ni igitekerezo cy’inyamibwa”.

Dogiteri Eduardo Castillas avuga ko yabwiye uyu mugore by’urwenya ngo aba bana ubite Corona na Virus umugore abisamira hejuru.

Uyu mugore yari yarateganyije ko azabyarira muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko inda imufata ataragerayo bituma abyarira muri Mexique.

Muri 2017 nabwo umugore wo muri Mexique yabyaye umwana amwita Malaria kuko yari arwaye Malaria, naho muri 2018 undi mugore yabyaye umukobwa amwita Gonorrhea kuko atwite yari arwaye indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *