Umugore ari mu Gihome azira gusura Justin Bieber ntanteguza

Kuri uyu wa mbere Taliki 23 Ukwakira uyu mwaka , nibwo umugore w’imyaka 50 yemeza cyane ko afana uyu muhanzi yafatiwe mu rugo rwa Justin Bieber atahawe uburenganzira n’abacunga umutekano we none arafunzwe

Justin Bieber ni umwe  mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi,binavugwa ko aza kurutonde rw’Abahanzi bakundwa n’abakobwa kurusha abandi bahanzi babarizwa muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Inkuru dukesha Tmz.com  ivuga ko uyu mugore ari mubafana ba Justin akaba amwemera cyane,bityo bigatuma akunda kujya kumusura mu ibanga nta muntu n’umwe yabimenyesheje haba Justin cyangwa se abamurindira umutekano mu rugo rwe.

Uyu mugore ntabwo ari ishuro ya mbere afatirwa kwa Justin Bieber ariko akababarirwa,bamwihanangiriza kugaruka gucaracara hafi y’urugo rwa Justin ruherereye  mu gace kitwa Beverly Hills.

Abashinzwe umutekano kwa Justin ,bakimara gufata uyu mugore bitabaje inzego za Polisi, ku nshuro zigera kuri 3 zose uyu mugore agerageza kubonana na Justin ariko bikanga.

Justin Bieber ari mubahanzi bakunze

Iki kinyamakuru tmz.com kigaragazako nubwo yuy mugore yajyagayo ntabwo yigeze aca iryera Justin Bieber ,yafatwaga atararenga uruzitiro rukikije inyubako ye.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *