Umugambi “ceinture et route” watangiye bumva ari amagambo ya kinyapolitiki

Mu gihe mu bushinwa hasozwa inama mpuzamahanga ya kabiri kuri mugambi wa Jinping “ceinture et route”, hagarukwa ku mavu n’amavuko yawo mu 2013, aho bimwe mu bihugu bitawiyumvishaga.

Uyu mugambi waje Mu gihe isi yari ihangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane no guhangana, ubwigunge, ubusumbane no kwiheba; nibwo umugambi ceinture et route wahise ugoboka.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamakuru  Wang Botao, wa televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, ngo Ubwo perezida Xi Jinping yahamagaraga ibihugu kwitabira umugambi “ceinture et route” mu 2013, benshi babonaga ari inzozi bucya zikibagirana, kumwe kw’amagambo y’abanyapolitiki.

Ariko, ”Uyu mugambi wa twese watumye ubukungu bw’isi bwaguka mu bikorwa bifatika, waciriye inzira ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga. Wanazanye udushya mu micungire y’ubukungu bw’isi, maze uvubura amasoko mashya y’umunzero ku bayituye. Inzira n’imihanda ni ingenzi kuri buri wese, inkomoko y’ishya n’ihirwe rubanda ikesha kurumbuka”, Jinping

Nyuma y’imyaka itanu gusa, imbuto zawo zakwiriye isi yose, maze abayituye bawuvuga imyato.

Mu mvugo ishushanya, umugambi wahindutse ‘ubwato’

Nyuma y’aho  ibihugu n’imiryango mpuzamahanga isaga 150 iwugize uwayo, abaperezida barenga 30 bose bitabiriye iyi nama ya kabiri. Magingo aya uyu mugambi ufite uruhuri rw’imishinga ku isi yose; ubu wahindutse ubwato bwambutsa abatuye isi yose inyanja y’ubukene. Ubu Jinping niwe musare mukuru wabwo, nk’uko Botao akomeza abisobanura.

Ese ubwo bwato bufite mazutu ihagije izabugeza kure, ese bufite ibikoresho bihagije, ese moteri yabwo ntiyaba ihitisha bukazarohama, ese aho ntibwaba bukora mu cyerekezo kimwe gusa?

Ibi ni bimwe mu bibazo byakwibazwa kuri ubu bwato, ariko Jinping abisubiza mu mvugo ishushanya kandi ituje, itahuranya abavandimwe bafatanije uyu mugambi.

Kugirango ubwato buzagere kure, bisaba iterambere ry’icyatsi kibisi (ntamakemwa). Imbere n’inyuma, ubwato bugomba kuba icyatsi kibisi, ibikorwa remezo bikaba uko. Ishoramari rigomba kuba ntamakemwa, ubuterankunga bukaba ntamakemwa.

Ku bijyanye n’imitwarirwe y’ubwato rero, bisaba kubutwarana ubwitonzi butabogama. Ubwato buriho ku mpamvu y’abatuye isi, bugomba gutwarwa mu buryo buboneye bose. Buri wese agatanga ubuzobere bwe n’ubushobozi bwe.

Ku bikoresho by’ubwato, bisaba guhanga udushya. Ibi bituma umusaruro wiyongera. Udushya dutuma amasosiyete ahinduka ibihangange, tugatuma ibihugu birumbuka.

Mu rwego rwo kwerekana ko ubu bwato butazagana mu cyerekezo kimwe cy’ubushinwa, Jinping amara impungenge abitabiriye inama. Mu ijambo rye agaragaza ko hari ingamba zinyuranye zafashwe kugirango ubu bwato buzagende mu byerekezo byose, ibihugu bikabona ibicuruzwa, serivisi n’imari ziturutse hanze yabyo.

Perezida Jinping ati, “Ubushinwa buzafata ingamba zinyuranye zijyanye n’amavugurura no kwagura amarembo. Buzanafasha ibigo n’inzego kwiyubaka, kugira ngo imiryango ifungurwe birushijeho.

Nyuma y’imyaka itanu gusa, ibyari inzozi byaretse kuba igitekerezo cya Jinping gusa, hatangira kuboneka ibitangaza, imishinga mirongo na Magana irakorwa muri uru rwego ku isi yose.

Uko imishinga myinshi ishyirwa mu bikorwa, niko Impungenege n’amakenga kuri uyu mugambi bigenda bihinduka amateka buhoro buhoro.

 

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *