Umugabo yakubise anakomeretsa umugore wari umusuye atamuteguje

Olusola Simeon ukomoka muri Nigeria afungiye gukubita no gukomeretsa umugore w’inshoreke ye wari wamusuye amutunguye asanga umugore w’isezerano arahari.

Ikinyamakuru PeplNews gitangaza ko umugore wakubiswe yitwa Fadunsi Alaba, atuye mu gace ka Osun muri Nigeria.

Ubwo Simeon yabonaga aguye mu mutego, umugore we w’isezerano amutahuye, yihimuye kuri iyi nshoreke ye arayikubita, cyane cyane agakubita ku gice cyo mu maso kugera amukomerekeje.

Olusola Simeon ari mu maboko ya polisi, arashinjwa gukubita no gukomeretsa ndetse no guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ategereje kugezwa mu nkiko agahabwa igihano kimukwiye.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *