Umugabo ufite abagore 19 arasobanura uburyo bose abahaza mu buriri

Umugabo witwa Robert Kathata  akaba azwi ku izina rya Ramoh wo mu gihugu cya Kenya atangaza ko ahaza abagore be 19 mu buriri.

Robert ufite abana 34 yabyaye kuri aba bagroe 19, yatangarije ikinyamakuru the Nairobian ko umuti akoresha mu kurinda abagore be kumuca inyuma ari kubaha ibiryo bihagije ndetse no kubahaza mu buriri ku buryo buri wese anyurwa.

yagize ati”Nta mugore wanjye numwe ushobora kunca inyuma kuko mbagereza aho bifuza mu gihe cy’akabariro ku buryo nta wundi bashobora gutekereza, ikindi kandi mbarinda inzara”.

Avuga ko aba bagore be yagiye abakura mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Meru, Kitui, Embu, Muranga, Isiolo na Nyeri ho mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo kunga ubumwe mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Iki ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyaganiriye n’umwe mu bagore ba Robert, atangaza ko umugabo wabo ari akataraboneka kandi bamukunda.

yagize ati”Ni umugabo mwiza ubasha kuduha buri kimwe twifuza, ikirenze ku ribyo arangiza inshingano zo mu buriri neza si nicuza kuba nitwa umugore we”.

Robert avuga ko azi amazina yose y’abana be akaba afite gahunda yo kubaka ikigo cy’amashuli mu gace ka Isolo mu rwego rwo guha uburezi bufite ireme urubyaro rwe.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *