Umudepite yegujwe ashinjwa kwiba umugati

Umunyapolitike wo mu nteko ishingamategeko mu gihugu cya Slovenia yeguye ku mirimo ye nyuma y’aho ashinjijwe kwiba umugati mu iduka ariko we akavuga ko batinze kumwishyuza akigendera.

Darij Krajcic yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane n’ukuntu yafashwe nk’umujura kandi we yarabonaga batinze kumwishuza agahitamo kwigendera atishyuye ngo arebe ukuntu umutekano muri iryo duka wifashe.

Nubwo ntawamukurikiye, Darij uri mu ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu yagarutse nyuma arishyura anasaba imbabazi anicuza impavu yatumye akora atyo.

Byamenyekanye cyane, ubwo yabiteragamo urwenya arikumwe n’abo bakorana mu nteko ishyingamategeko kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yagize ati: “Nshobora kuba narahagaze iminota itatu aho bishyurira ariko ntibanyitaho.”

Yongeraho ko abakozi bo muri iri duka batamwitayeho kuko barimo kwiganirira, nawe abibonye atyo agenda atabishyuye ntibamenya ibyabaye.

Ati: “Nta n’umwe wankurikiye, yemwe nta n’uwavugije induru cyangwa nga ampamagare ngo ngaruke.”

Bikekwa ko yegujwe…

Uru rwenya rwasekeje bagenzi be bo mu nteko ariko ku munsi wakurikiyeho, umuyobozi w’inteko witwa Brane Golubovic yamaganye imigirire ya Krajcic ndetse avuga ko batazabyihanganira.

Golubovic yabwiye Itangazamakuru ati: “Yabikoze abibona, kandi yeguye ku bushake bwe hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire y’ishyaka Marjan Sarec List (LMS).”

Krajcic yatorewe kuba mu nteko ishingamategeko ya Slovenia muri Nzeri 2018, nyuma y’intsinzi y’ishyaka Marjan Sarec List (LMS) riri ku butegetsi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *