Umucuranzi Djedos Guitar akomeje kwagura impano ye asohora indirimbo

N’ubwo hano mu Rwanda bitamenyerewe ko abacuranzi benshi basohora indirimbo, mu rwego rwo gukomeza kwagura impano ye, Umucuranzi wa guitar Niyonzima Jean De Dieu ku izina ry’ ubuhanzi Djedos Guitar akomeje guhanga indirimbo zinyuranye ziganjemo izigisha abantu urukundo, kubahana no gushyira hamwe.

Urugero rufatika ni mu ndirimbo ye yise «Why?»tugenekereje mu kinyarwanda bisobanura Kuki? Aho uyu muhanzi Djedos Guitar yibaza impamvu abantu bavangurana bagendeye ku mpu zabo mu gihe nta n’ umwe muri bo wahisemo uko azavuka.

Djedos Guitar

Mu kiganiro kigufi na Celebzamagazine.com , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, Djedos Guitar yashimangiye ko nta bara ry’ uruhu ribaho ngo kuko abantu bose baremwe n’ Imana ndetse bose bava amaraso atukura.

Na none muri iki gihangano ” Why”umuhanzi  Djedos ashimangira ahanini ku karengane umunyafurika yagiye ahura nako mu bihe bitandukanye by’ ubucakara ndetse n’ ubukoloni ndetse na nyuma y’ aho mu bihe twise iby’ ubwigenge kandi bigaragara ko uyu mugabane ugifite intambwe ndende mu iterambere.

«Why», «Yanyimye Iraha», «Umuganda» , « Epifani» ni zimwe mu ndirimbo zimaze gutunganywa ndetse no gushyirwa hanze na Djedos Guitar mu gihe yemeza ko igihe kigeze cyo kurushaho kugaragaza impano imurimo.

Djedos Guitar akirigita guitar solo

Uyu muhanzi umaze imyaka isaga 20 ari muri muzika yitabiriye FESPAM ubwo yaberaga muri Congo-Brazaville mu murwa mukuru w’ iki gihugu I Brazaville mu mwaka w’ i 2003.

Nyuma ya 2003, ubunararibonye bwa  Djedos Guitar bwatumye ajya gucurangira ku mugabane wa Aziya mu gihugu cya Dubai ubwo yari kumwe n’ abandi bahanzi bakomeye nka Kipeti uvuza ingoma, Ny. Pappy Safa, Jean Marie, Patrick Buta ndetse na Thierry.

Djedos na none yacuranze  mu matsinda nka Stella,The Best Sound kandi anacurangira abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Intore Masamba , Muyango n’ abandi benshi.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *