Umuco nyarwanda waba ugira uruhare mu kibazo cy’abangavu basambanywa bakiri bato?

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ivuga ko yasuye abangavu 266 bahohotewe mu mwaka wa 2017/2018. Muri bo 91 (34%) batewe inda, abarenga 3% bandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe abarenga 1/2 cy’abahohotewe bose byamenyekanye bitinze.Hari abavuga ko Umuco nyarwanda ubigiramo uruhare.

Image result for hiding the face

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa mu Rwanda ntikivugwaho rumwe ndetse umwaka wa 2018 urangiye hafashwe ingamba buri wese asabwa kutajenjekera iki kibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange. Ntiharamenyekana  impamvu itera abagabo  bakuze gushukurira abana bato b’abakobwa bakabasambanya bamwe bagaterwa inda abandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Madame Mutesi Scovia ni umuyobozi w’ikinyamakuru Mama urwagasabo akaba n’umubyeyi, we intandaro y’iki kibazo ngo ahanini biterwa n’umuco nyarwanda.

Ati”Mu muco wacu abana banganya imyaka bari mu kigero kimwe ntibakundana kirazira bifatwa nko guta umuco. Uko ababyeyi babahoza ku nkeke bababuza gukundana ngo ntibarakura, hakaba n’umubyeyi utonganya umwana amubwira ko adakwiye gukundana n’abana bangana ngo batazashukwa, birangira umwana w’umukobwa ahisemo gukundana n’abantu bakuru kuko aribo babikora babizi ndetse bafite n’uburyo bwo kubikora bihishe .”

Scovia avuga ko umubano w’abana b’abangavu n’abakuze ntakindi biganishaho uretse gushukishwa ibintu bagasambanywa bamwe bagaterwa inda abandi bikabagiraho ingaruka mbi zitandukanye.Abandi baganiriye na Celebzmagazine.com,uwitwa Christopher we ngo siyo mpamvu ahubwo abantu bakwiye kwemera bakakira ibyaje.

Ati”Njye siko mbibona pe…,abenshi mu rubyiruko rw’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 kuzamura usanga bafitanye umubano wihariye n’abagabo cyangwa abasore babaruta kandi bibashimishije ku buryo abo babana nta jambo baba babafiteho..”

Inzego zikurikirana iki kibazo zagaragaje ko hakiri ahakiboneka imbogamizi yo guhishira ababa basambanyije abana kenshi bakabiterwa n’umuco wo kudashaka kwishyira hanze kuko byanagaragaye ko mu batera inda abangavu harimo n’abo bafitanye isano.

Usibye ko ibintu bigenda bihinduka bitewe n’aho Isi igeze,mu muco nyarwanda,umwana ni uw’umuryango.Mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda; kirazira kikaziririzwa umuntu ukuze gusambanya umwana no kumushora mu zindi  ngeso mbi, ni yo mpamvu uwaba agikora ibyo yaba ari imyumvire mibi ku iterambere ry’igihugu.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *