Umubano wa Marina na Safi uravugwamo akantu

Nyuma y’igitaramo “Iwacu Muzika Festival”giheruka kuba mu ntara y’Iburasirazuba akarere ka Ngoma,birahwihwiswa ko umuhanzikazi Marina na Safi Madiba bombi babarizwa muri The Mane baba bari mu rukundo rwagizwe ibanga.

Abatangaza aya makuru barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda,bemeza ko igitaramo giherutse mu karere ka Ngoma, Marina yagaragaye yishimanye na Safi baryamanyeho ariko ahanini bishimangirwa no kugaragara ku rubyiniro bambaye imyambaro isa.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wihariye hagati ya Safi na Marina?Marina yahinyuje aya makuru avuga ko ntagitangaje cyagaragaye.Ati”Iby’urukundo byo n’ibihuha,Safi afite umugore.”

Twabibutsa ko mu mwaka wa 2017 Niyibikora Safi wamenyekanye muri Urban Boyz   yasabye akanakwa  Niyonizera Judithe babana nk’umugore n’umugabo.Marina we aracyari ingaragu.Ni iki kihishe inyuma y’umubano wihariye hagati ya Safi na Marina?

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *