Umubano wa Diamond na Wema Sepetu ushobora kuzurwa n’udukorwa dutoduto- AMAFOTO

Umuhanzi Diamond Platnumz na Miss Wema Sepetu ushobora kuzuka bitewe n’ibikorwa muri iki gihe bikomeje kubahuza, nyuma yaho uyu mugabo atandukaniye n’umugore we, Zari bari bamaze kubyarana kabiri.

Muri Gashyantare ubwo Zari yatangazaga ko yatandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma, hari haciyeho iminsi mike havugwa inkuru hanagaragazwa amashusho Diamond ahoberana na Sepetu mu ruhame, umwe akorakora undi mu bitugu, ibintu byagaragaje ko aba bombi baba bagifitanye umubano.

Nyuma Diamond yahaye akazi Wema Sepetu mu mishanga ya televisiyo ye ‘Wasafi TV’ ubu uyu mukobwa akaba afata Diamond nka sebuja. Ibi nabyo byatumye benshi bavuga ko bashobora kongera kuzura umubano.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo hategurwaga ibirori by’isabukuru ya Tiffah Dangote, umwana w’imfura wa Diamond na Zari, nibwo byatangajwe ko na Wema Sepetu yatumiwe na Diamond kuzajyana muri ibyo birori.

Zari akIbibona nibwo yatangaje ko adakeneye uyu mukobwa iwe mu rugo ndetse n’irindi tsinda ryo muri wasafi, aho yakoresheje imvugo yo kwihenura agira ati “Si nshaka abaza kunyanduriza inzu, bazagume iwabo”.

Ibyo byatumye Wema Sepetu atangaza ko adashishikajwe no kujya muri ibyo birori muri Afurika y’Epfo, gusa ashimangira ko yari yakiriye neza ubwo butumire yari yahawe na sebuja [Diamond].

Nyuma yo kutitabira ibi birori byabaye ku wa 6 Kanama 2018, Wema yifurije isabukuru nziza uyu mwana yita umumarayika udafite aho ahuriye n’amatiku yabo.

Aho yagize ati “Imana ihe umugisha imishinga iri imbere, imfura ingana se, ku wa 6 Kanama, icyamamare cyaravutse,…”.

N’ubwo hari benshi mu bafana ba Wema Sepetu babyishimiye kuri Instagram aho yayatangarije, hari n’abandi bakomeje kumucyaha bamushinja kutayavugana urukundo ahubwo ko ari ugushaka gukomeza kwatsa umuriro.

Wema yabasubije agira ati “Ntabwo natekerezaga ko ntazitabira ibirori, gusa ntabwo nagiyeyo, nifurije isabukuru nziza uwo muziranenge, ibyo birahagije”.

Urukundo rwa Diamond na Wema Sepetu rwamaze igihe kirekire ndetse bageze aho gutegura imishinga yo kubana, ubwo uyu musore yacudikaga n’umuherwe  Zari, urukundo rwabo bombi rwahise ruyoyoka.

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *