Umubano w’ umunyarwandakazi Shaddy Boo na Diamond Platnumz watangiye gukemangwa

Icyamamare muri muzika Diamond Platnumz yatunguye benshi ubwo yari kumwe n’ uyu mwari Shaddy Boo mu birori by’ isabukuru ye yamavuko,kandi umugore we zari atarahakandagiye.

Uyu umugore yamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye hano mu Rwanda, ndetse no kumvugo ye yarimaze iminsi yumvikana hano mu Rwanda” Odeur ya Ocean” ubwo yari kuri televiziyo.

Image result for SHADDY boo na  Diamond Platnumz

Tariki ya 2 ukwakira nibwo Diamond Platnumz yagize isabukuru ye y’ amavuko aho yujuje imyaka 28.Mubyukuri umugore we Zari ntiyahakandagiye ariko Mbabazi Shaddy uzwi nka (Shaddy Boo) yarahabaye.

 

Shaddy Boo yicaranye na diamond ku meza bamwe mu isabukuru

Mbabazi Shaddy Boo yatumiwe na Diamond Platnumz muri ibi birori,bivugwa ko bamenyanye ubwo Diamond yazaga mu Rwanda tariki 1 Mutarama  2015 mu igitaramo cya East African Party,nibwo bahuye ndetse icyo gihe hagakwirakwiza amafoto bari kumwe.

Ubwo,Diamond Platnumz yagarukaga i Nyamata gutaramira abanyarwanda byongeye kuvugwa ko baba barabonanye agahe gato cyane bitewe n’ uko Diamond Platnumz yari kwihuta cyane ataha.

Image result for SHADDY boo na  Diamond Platnumz

Shaddy boo ubusanzwe akunda kuzenguruka East Africa,ahanini muri Tanazania,nubwo agera yo ntibahura neza,uyu mukobwa aherutse kuvugw n’ umunyamideri muri Uganda Sheila Nalongo avuga ko Diamond yaba avugana na Shaddy boo. Ariko Diamond ntabyiteho.

Nubwo hataramenyekana neza ikibyihishe inyuma kuko bombi ntacyo batangaza,Diamond nibwo kumutumira mu birori bye by’ isabukuru. Ibi byatunguye benshi kandi zari atahakandagiye.

David MAYIRA-Celebzmagazine. Com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *