Umubano Dj Sonia afitanye na Muyoboke Alex uhatse iki?

Dj Sonia, umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza mu ruhando rwo gucuranga mu birori,yavuze ko agendana ishimwe rikomeye kuri Muyoboke Alex wamufashije byinshi mu buzima bwe by’akarusho afat nk’inshuti iruta izindi.

Dj Sonia yabwiye IGIHE ko kuva Muyoboke yamubenguka akajya amwifashisha mu bitaramo bitandukanye, byahise bimuharurira inzira ubu akaba afite ahantu henshi asigaye yitabazwa.

Ati “Muyoboke yateguye igitaramo cya Silent disco, anshyiramo mpuriramo n’abandi barimo Anita Pendo, nsoje gucuranga nibwo Muyoboke yabwiye Pendo kujya amfasha tukajyana gucuranga. Muyoboke Alex niwe wamumpaye ngo ajye amfasha.”

Yashimiye cyane uyu mugabo ndetse akavuga ko n’ubwo atari umureberera inyungu, ari umuntu ukomeye ku buryo mu byo akora byose amwitabaza.

Ati “Muyoboke aramfasha, akanshakira akazi aho kabonetse akangira inama akanyereka ibyo ngomba gukora. Twabanje kuba inshuti, ni umuvandimwe akaba n’umuntu ungira inama kuko yambanjirije mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndamushimira kandi mufata nk’umuntu wagize uruhare kugira ngo mbe ngeze aho ndi uyu munsi.”

Muyoboke Alex asanzwe ari umujyanama w’abahanzi ndetse afite sosiyete ikora ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro guhera mu myaka mike ishize yatangiye no gutegura ibitaramo ahantu hatandukanye mu gihugu hose.

Aha niho yatangiye kwiyegereza abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro barimo na Dj Sonia, wari ukiri muto mu ruganda ataramenyekana.

Uyu mukobwa afite gahunda yo kuba umu-Dj ukomeye ku rwego mpuzamahanga akiyegurira ibihugu bitandukanye muri Afurika no ku Isi yose.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *