Umenya ubuhanuzi bwa Zari kuri Tanasha bwaba bugiye gusohora

Zari Hassan wabyaranye abana babiri na Diamond aherutse kubwira Tanasha Donna ko Diamond atari umugabo wo kwizera, amubwira ko akwereka ko agukunze mutarabyarana ariko mwamara kubyarana agahita agusimbuza abandi, ndetse ko bigoranye kuba Diamond yabaho afite umugore umwe, rero ko na Tanasha yamuca inyuma kubera ko ntacyo arusha abandi.

Image result for Diamond Platnumz  with Rose

Diamond na  Rose bavugwa mu rukundo rw’ibanga

Menya ubuhanuzi bwa Zari kuri Tanasha bwaba bugiye gusohora, kubera ko biravugwa ko Diamond yaba ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Rose, abavuga ibyo bashingira ku mashusho amaze iminsi asakara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond yicaye hagati y’amaguru yuwo mukobwa Rose, kandi ubusanzwe nta mubano uzwi baba bafitanye cyangwa se afitanye nundi uri hafi ya Diamond bakaba ari aho bahera bavuga gutyo.

Related image

Zari Hassan wabyaranye abana babiri na Diamond aherutse kubwira Tanasha Donna ko Diamond atari umugabo wo kwizera

Nubwo Tanasha aherutse kuvuga ko urukunde rwe na Diamond ari urudakorwaho (Gusenyeka) benshi bavuga ko ashobora kuzisanga ari hanze nkuko Diamond yabikoze abandi bagore bagiye bakundana.

Image result for Diamond Platnumz  with Rose

Diamond na  Rose baheruka kugaragara bagiranye ibihe byiza

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania uzwiho gukunda abagore cyane bikaba bigaragarira mu bana agenda abyara ku bagore batandukanye, aho twavuga umugore w’umugandekaze witwa Zari Hassan babyaranye abana 2, nyuma akaza gutandukana nawe, agakundana n’undi mugore witwa Hamisa Mobeto babyarana umwana umwe, nyuma ya hamisa Mobeto Diamond yabyaranye n’umunyamideri ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Tanasha Donna we babyaranye umwana 1.ariko mbere yabo bose yari yabanje gukundana na Wema Sepetu nubwo batigeze babyarana

Abagore Diamond yabyariye barimo Zari na Hamisa Mobeto

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *