Ukwakira” Ukwezi kwahariwe gusubiza agaciro ubunyarwanda no kwibohora ku ngoyo y’ amacakubiri”

Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, mu Rwanda hatangiye Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ku munsi wizihizwagaho isabukuru y’imyaka 30 y’urugendo rwo gusubiza agaciro Ubunyarwanda no kwibohora ku ngoyi y’ivangura n’amacakubiri.

Guhera mu mwaka wa 2007, bimaze kumenyerwa ko buri mwaka haba igihe kihariyecyo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge. Cyatangiye ari icyumweru kugeza  mu mwaka wa 2018 aho kwaje guhinduka ukwezi ku busabe bw’Abanyarwanda.

Ukwezi k’uyu mwaka wa 2020 gufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Fidèle Ndayisaba, yatangaje ko ukwezi k’Ukwakira ari umugisha ku Rwanda kuko kwakira imvura yeza imyaka myinshi mu gihe cy’Umuhindo, ariko kukaba n’ukwezi kwabumbatiye amateka n’umurage w’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Nyuma y’igihe kirenga imyaka 30 Abanyarwanda bamwe baraciriwe ishyanga badafite uburenganzira ku Gihugu cyabo, abari mu gihugu na bo babayeho mu ivangura n’amacakubiri batagira uburenganzira bw’umuntu uri mu Gihugu ke, mu Ntangiriro z’Ukwakira 1990 ni bwo amateka yahindutse kugeza ubu.

Iya 1 Ukwakira 1990 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko ni wo wabaye intangiriro y’ikeemezo kidasubira inyuma kigejeje u Rwanda aho rugeze nyuma y’imyaka 30 na none, aho buri Munyarwanda afite uburenganzira ku Gihugu ke ndetse hakaba harashyizweho na poritiki y’ubumwe n’ubwiyunge yashinze imizi.

Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n’ umukoloni mu bagize uruhare mu gucamo ibice abanyarwanda

Ndayisaba yagize ati: “Ukwakira kwakira imvura ni n’Ukwakira gusubiza agaciro Ubunyarwanda kuko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwabohoye Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ivangura, Ubunyarwanda busubizwa agaciro, ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarashegeshwe igihe kirekire kubera poritiki y’ivangura n’amacakubiri bwongera gusubizwa agaciro, hajyaho na gahunda y’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda bashobore kongera kubana neza mu mahoro.”

Muri uku kwezi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo kuzirikana urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bwaranze Abanyarwanda mu myaka 26 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imiyoborere y’igitugu yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa.

Ni kwezi kubaye mu gihe kidasanzwe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho bigoye gusabana nk’uko byakorwaga mbere.

Ndayisaba yasabye Abanyarwanda gukomeza ibikorwa bishoboka byo gufashanya no gushyigikirana hagati mu bikorwa bizamura imibanire yabo myiza bikanasubiza ibibazo by’imibereho bafite bubahiriza ingamba zashyriweho kwirinda icyo cyorezo.

Ati: “Ni igihe kidasanzwe kitabuza ko ibyo bikorwa n’ubundi byakorwa. Ibikorwa nk’ibyo byo kuba abantu baha bagenzi babo umubyizi no kubaha ikizere ko bafite amahirwe yo kuzasarura birashoboka, hubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ibijyanye n’ubusabane bizakorwa binyuze mu itangazamakuru no mu zindi mbuga zikoresha ikoranabuhanga aho abantu bashobora guhurira bagatanga ibitekerezo.”

Ibikorwa byo kuzirikana Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge bigamije guha Abanyarwanda urubuga rwo kwishimira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge no gusuzumira hamwe ibishobora kuba intandaro y’amacakubiri n’ivagura aho batuye n’aho bakorera.

Ivomo: Imvaho Nshya




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *