Ukuri ku rukundo n’ubukwe bwa Sweety na Jado (Gasongo) badatewe ipfunwe n’indeshyo yabo

Mu minsi yashize hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga iriho umukobwa n’umuhungu bombi bafite ubumuga bw’ubugufi (turaza gukoresha ijambo ‘Uburebure buringaniye’ nkuko babyivugira) igaragaza ko abo bombi bafite ubukwe. Hari bamwe batekereje ko atari ukuri abandi bakavuga ko ari ukuri.

Kimwe mu byo basaba abanyarwanda, by’umwihariko wowe uri gusoma iyi nkuru, ni ukubafasha kubona ahantu hisanzuye ubu bukwe bwabo bwazabera dore ko abenshi mu banyarwanda bifuza kureba neza iby’ubu bukwe bwabo. Ibi ntibikuyeho umuco nyarwanda wo gutwerera aba bageni buri wese mu bushobozi bwe kuko nk’uko babitangaje kandi natwe tubizi, ubukwe buravuna ndetse ubukwe ni abantu.

Sweety

Ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ku bukwe bwabo ni iyi

Uyu musore, Gasongo yarwanye intambara itoroshye kugira ngo abashe kwigarurira umutima wa Sweety amukunde amuhe umwanya mu buzima bwe nk’uko Sweety yabidutangarije muri iki kiganiro. Aba bombi bagiye gukora ubukwe ariko buri wese ku ruhande rwe afite umwana kandi bombi abana babo ni barebare.  Sweety  abazwa uko yabyakira babyaye umwana ufite indeshyo nk’iyabo yagize ati “Kubera ko bigaragara nk’aho umugabo ari we ubyara, naba numva ko umwana aje akurikije se, bigakubitiraho na nyina, twabyakira.”

Jado we avuga ko baramutse babyaye n’abana barebare byamushimisha ndetse akanabishimira Imana kuko bombi barabyaye kandi babyaye abana barebare. Aba bombi ababyeyi babo bishimira urukundo rwabo ndetse nabo ubwabo ntibatewe ipfunwe n’uko bareshya. Ikindi aba bombi bazwiho ni uko bombi bigeze gukina ama filime atandukanye ndetse Sweety we akaba yifuza kuba yasubira muri uyu mwuga aramutse abonye uwongera kuwumwinjizamo.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *