Uko Miss Kalimpinya Queen abona u Rwanda n’aho yifuza ko rugana nyuma y’imyaka 25

Miss Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017 ngo nubwo yavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hari byinshi  byiza u Rwanda rwagezeho, arasaba urubyiruko kuva mu bishuko bagakora byinshi kandi byiza.

Image result for Miss Queen Kalimpinya Miss RwandaQueen Kalimpinya yishimira intambwe u Rwanda rwteye mu myaka 25 ishize agasaba urubyiruko kwirinda kugwa mu bishuko birusubiza inyuma ahubwo ko bagomba gukora cyane kandi byiza.Yagize ati” Ndi inkomezamihigo yo mu karere ka Nyarugenge..,navutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mwaka wa 1998.Ndebye muri rusange hari byishi u Rwanda rwagezeho mu ngeri zitandukanye nifuriza u Rwanda n’abanyarwanda guterimbere kurusha uko bimeze.Nifuriza urubyiruko kwirinda ibishuko bidusubiza inyuma,urubyiruko,abacuruzi n’abandi muri rusange dukore cyane kandi byiza.

Queen Kalimpinya ufite umushinga we wo kugabanya imfu z’abagore bapfa babyara, avuga ko ubukangurambaga mu kubirwanya ari ngombwa cyane guhera ku bana bato, abashishikariza kwirinda ibishuko no gutwara inda zitateguwe.

Yagize ati “Impamvu kwibanda ku bana b’abakobwa ni uko ikibazo cy’inda zitateguwe baterwa kigaragara hirya no hino mu gihugu kandi ugasanga ni bo bakunze kugira ibibazo. Iyo umwana atewe inda akiri muto iba ishobora no kumuhitana birumvikana”.

Image result for Miss Kalimpinya Queen 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *