Uguhezwa Kwabafite ubumuga biracyari ikibazo ku bwisanzure bwabo

Mu mwaka wa 2008, nibwo Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku Burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD), Kuri ubu imiryango ihagarariye abafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko igihugu kigeze kure mu gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko hakiri zimwe mu mbogamizi zikibangamiye abafite ubumuga hano mu Rwanda.

NUDOR (National Union of Disabilities  of Rwanda) ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda ryakomoje ku bafite ubumuga  niba koroherezwa muri gahunda za leta cyangwa muri service bahabwa , aho asanga hakiri ibibazo aho usanga abafite ubumuga bwo mu mutwe bagifatwa nabi ntibabashe kwitambwaho ngo bakurikiranwe,hakaba n’ikibazo ki kijyanye n, ururimi rw’amarenga rutaratangira kwigishwa ngo rumenyerwe .

Muri aya masezerano hakubiyemo kuba ibihugu byayasinye bigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umuntu uwo ariwe wese amenye ko abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira kimwe n’abandi no kubereka ibyo bashoboye gukora.

Mu byo abafite ubumuga bagomba kugiraho uburenganzira harimo imvugo zikoreshwa mu kumvikanisha abafite ubumuga, harimo kandi uburenganzira bw’abafite ubumuga harimo kuba bafite uburengenzira bwo kwitorera abayobozi, gushyirirwaho inyubako zabugenewe ziborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo no kubaha uburenganzira bwo kwiga no guhabwa akazi,ubuvuzi

Bakaba bakomeje berekana ko mu itangazamakuru hakiri ikibazo ku guha uburenganzira abafite ubumuga ari uko usanga hano mu Rwanda hari amateleviziyo menshi ariko kuri ubu ibiganiro bitambutswaho ntabwo bishyirwa cyangwa ngo bisobanurwe mu rurimi rw’amarenga rufasha abafite ubumuga gukurikira ibi biganiro ngo nabo bamenye amakuru y’ibiri kubera mu gihugu.

Bimwe mu bibazo bagira kandi harimo no kutamenya amategeko abarengera cyangwa uburenganzira bagira kubyo bashaka ,ibi ugasanga ababifite munshingano zabo gushyira amategeko mu bikorwa barabyirengagiza

Ikibazo  kimyumvire kirakigaragaza mu Rwanda n’ababyeyi bakigira ipfunwe ryo kujyana abana babo ku ishuri nacyo nti kiracika ugasanga abana baracyahishwa mu rupangu ugasanga bagihezwa muri rubanda.

Ntiza ijwi rwawe,ikaramu yawe mu gufasha abamugaye mu buzima bwa buri munsi.

Kalisa Claude-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *