Uganda:Yiyambitse ubusa amaze gusomerwa igihano ku cyaha cyo gutuka Museveni

Nyuma yuko Urukiko rw’i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni akoresheje facebook,ejo ku wa kane Stella Nyanzi yahise yiyambika ubusa mu ruhame.

Image result for stella nyanzi

 Dr Stella Nyanzi  mu rukiko

Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano ku wa gatanu, Madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu manzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwandika kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni “akabuno”. N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Eric TWAHIRWA
One thought on “Uganda:Yiyambitse ubusa amaze gusomerwa igihano ku cyaha cyo gutuka Museveni

  1. Francis Mutabazi

    How can a doctor make herself naked publicly even though there might be of political issues, now tel me if you get such a leader, can’t she decide to be naked in front Public? may she’s sick needs another doctor f or physical exams and see if she is having any other problem.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *