Uganda:Umunyarwanda n’Umufaransa birukanywe mu gihugu bashinjwa kubangamira umutekano 

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwandakazi witwa Annie Belinge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Image result for Annie Bilenge Tabura

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza kubanyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho

Iryo tangazo rya polisi rikomeza rivuga ko aba bombi bafashwe ngo bakoreshaga imyanya ikomeye bari bafite mu kigo cy’itumanaho cya MTN kugira ngo bihutishe  icyabazanye ariko batashatse ko kimenyekana.

Muri iryo tangazo kandi umuvugizi wungirije  wa polise ya Uganda madame  Polly Namaye, yavuze ko bashimiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka imbaraga rushyira mu kugenzura ubwenegihugu bw’abakoresha imipaka yose y’igihugu cya Uganda

Yakomeje “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku bikorwa bibi   byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Image result for Annie Bilenge Tabura

Umunyarwandakazi Annie Belinge Tabura yarumuyobozi wagashami gashinzwe ubucuruzi muri MTN Uganda mu gihe umufaransa Olivier Prentout  bafatanywe we yarakuriye agashimi gashinzwe gushaka amasoko .

Inkuru y’ikinyamakuru chimp report cyandikirwa muri Uganda ikaba ivuga ko aba bombi batawe muri yombi bagahita banirukanwa ku butaka bwa Uganda bashinjwa kuba intasi z’urwanda.

Twabibutsa kandi ko Mu kwezi gushize Uganda yataye muri yombi umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga mu mujyi wa Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu rwego rwa gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda, CMI.

Emmanuel Nshimiyimana-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *