Uganda:Umudepite yaciwe Amashilingi ibihumbi 40.000 azira kwihagarika ku muhanda  

Mu gihugu cya Uganda Umudepite uherutse kujyanwa mu nkiko kubera kwihagaraka ku muhanda yakatiwe igihano cyo gutanga abadolari 10 y’amerika nyuma yo kuhamywa iki cyaha.

Urukiko rwo mu mujyi wa Kampala rwahamije Depite Ibrahim Abiriga icyaha cyo kwihagarika ku muhanda,rukaba rwahise rumutegeka ko  agomba gutanga amashilingi ibihumbi 40.000 ahwanye n’amadolari 10 y’’amerika.

Abirigayellow 703x422

Abraham Abiriga ni umudepite mu nteko inshingamategeko ya Uganda akaba ahagarariye ishya NRM.

Uyu mudepite akaba yarafatiwe muri ibi bikorwa bigayitse,ubwo yihagarika ku rugi rw’irembo rya Minisiteri y’imari y’igihugu cya Uganda.cNyuma yo gufotorwa amafoto ye yagiye akwirakizwa ku mbuga nkoranyambaga,mbere  yo gutangira gukurikiranwa kuri iki cyaha n’inkiko za KAMPLA..

Ikinyamakuru The New Vision  cyo muri Uganda cyanditse ko ibimenyetso bimushinja byagaragaje ko uyu mudepite Abraham Abiriga  yangije amategeko agenga isuku mu mujyi wa Kampla yashyizweho kuva muri 2016.

Ubwo yafotorwaga anyara ku muhanda

Ubwo yireguraga  ku byaha ashinjwa imbere y’urukiko, Abraham Abiriga yavugaga ko ntakuntu yari gukomeza kwiyumanganya ngo arekere umwanda  mu mubiri we, maze ahitamo kuva mu modoka maze areba uko yigenza.

Yagize”Mwa bantu mwe nari merewe nabi,kandi numvaga nkubwe ari nayo mpamvu nihagaritse hariya,gusa aanyamakuru nibo bafashe ibintu barabiremereza cyane banyujije mu mbuga nka Whatsaap,si numva impamvu babikoze!”

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *