Uganda:Polisi yavumbuye igisasu hafi ya sitasiyo ya Essance,abaturage bagwa mu kantu

Mu gihugu cya Uganda haravugwa amakuru ko hari igisasu cyavumbuwe giteze hafi ya Sitasiyo ya Essance,mu mujyi wa Kampala.Abaturage bo mu gace ka Lwamonyi mu karere ka Mukono , ndetse n’ abakozi ba stasiyo ya essance baguye mu kantu nyuma y’uko havumbuwe iki  igisasu cyari giteze mu ikarito aho bakorera.

Iyi niyo satisiyo ya Essance aho Polisi yavumbuye igisasu

Iyi stasiyo ya essance iri ku muhanda mugari wa Kampala werekeza mu mujyi wa Jinja ari naho basanze igisasu bivugwa ko ari icy’umushoramari ukomoka mu gihugu cya Somalia.

Umwe mu bakozi b’ iyi stasiyo niwe washoboye kubona iki gisasu haffi n’uruzitiro, nyuma bahise bahamagara polisi ikorera mu karere ka mukono nuko nayo ihita yitabaza polisi ishinzwe gutegura ibisasu yo muri Kampala.

Polisi yashoboye kugitegura ntawe kigizeho ingaruka

Nyuma y’amasaha agera kuri atatu abapolisi n’ibikoresho bitanduye bashoboye kukihavana bidaturitse ndetse batangira gusaka ahantu hose bakeka ko hashobora kuba hahishe n’ibindi bisasu nko mu mamodoka yari aparitse aho kuri sitasiyo.

Kugeza ubu polisi ntiratangaza ubwoko bw’iki gisasu kubera ko cyari kiri mu gikarito kizengurutswe n’intsinga.

Umuyobozi wa polisi muri aka gace Seguya Rogers, ndetse n’ ukuriye iyi stasiyo kugeza ubu ntacyo baratangaza ku byabaye cyangwa ukekwa ko yaba yihishe inyuma y’ iki gikorwa.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *