Uganda:Perezida Museveni agiye guca kampani za Betting

Perezida Museveni yavuze ko nta kigo na kimwe gikora iby’imikino y’amahirwe gishya kizongera guhabwa uburenganzira bwo gukorera muri Uganda, ndetse ngo n’ibisanzwe bibufite ntibizongererwa igihe cyo gukora.

Ibi byagarutsweho na minisitiri w’imari n’igenamigambi w’iki gihugu, David Bahati, aho yari i Kabale yitabiriye ibirori bya Bishop George Bagamuhunda kuri iki cyumweru.

Bahati yavuze ko Museveni yavuze ko akomeje kwakira ibirego by’abayobozi b’amadini bashinja ibi bigo gushyira mu bubata ababigana barimo n’urubyiruko.

Ati: “Twasabwe na Perezida Museveni ko tutazongera kugira ikigo cya betting duha uburenganzira bwo gukorera mu gihugu, ndetse ko n’ibisanzwe bikora, uburenganzira bafite niburangira tutazabwongera.”

Ibi bibaye nyuma y’imyaka 2 leta ya Uganda ifasha ingamba zikaze mu kugenzura ibigo by’imkino y’amahirwe; nk’aho yabasabye kugaragaza inzira banyuramo bamamaza, igihe cyo gutega no kugaragaza imyaka y’abatega.

Museveni yakunze gusaba abanyamadini gufasha leta mu rugamba rwo kurandura ruswa.

Related image

David Bahati, minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Uganda.




2 thoughts on “Uganda:Perezida Museveni agiye guca kampani za Betting

  1. MUTABAZI Francis

    It’s Challenges to the Youth wake up and thinking their life is going to win through betting instead of thinking the way of Creating JOBS FOR THEMSELVES only wasting time in useless projects the Government should take all Major Steps to burn all those activities so that the YOUTH can be use to build them selves and their African Nation because the big majority population are Youth.

    Reply
  2. MUTABAZI Francis

    Betting cafe should be burn simply because Youth wake early in the morning thinking they shall life through betting instead of them thinking the way of creating job for themselves, the Government should take majors about this.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *