Uganda:Hasohotse amabwiriza abuza abahanzi ubusinzi, ibiyobyabwenge n’impenure

Leta ya Uganda yamaze gutangaza amabwiriza mashya abuza abahanzi kunywa ibiyobyabwenge,gusinda no kwambara impenure mu bitaramo, ibi byose akaba ari mu rwego rwo kurengera umuco.

Binyuze mu nzego zishinzwe umuco muri iki gihugu, nibwo mu cyumweru bibiri bishize, hagiyeho aya mabwiriza.

Hari aho aya mabwiriza avuga ko buri muhanzi wese uzajya ashaka kujya gukora igiteramo hanze y’igihugu azajya abanzi kubyakira icyangombwa, yaba atagihawe ntagire aho ajya.

Indi ngingo iri muri aya mabwiriza, ivuga ku bahanzi bamabara impenure ku rubyiniro, aho iyi ngingo ivuga ko nta muhanzi uzongera kwemererwa kujya ku rubyiniro yambaye imyenda migufi cyane.

Aya mabwiriza yanakoze mu nkokora abakunda agatama, aho nta muhanzi uzongera kwemererwa kujya ku rubyiniro yasinze cyangwa biboneka ko yanyoye ibiyobyabwenge.

Mu bindi bikubiye muri aya mabwiriza, ni uko n’ibihangano bizajya bibanza kwemezwa n’inzego z’umuco muri iki gihugu.

Amabwiriza mashya agenga abahanzi muri Uganda




One thought on “Uganda:Hasohotse amabwiriza abuza abahanzi ubusinzi, ibiyobyabwenge n’impenure

  1. MUTABAZI Francis

    African should keep and preserve their Wealth Culture rather than copying from western Countries and other non Identified behaviours as well.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *