Uganda:Abagore bafite ibibuno binini n’ikimero bongeye barariye bashyiriweho imirimo ihoraho

Uganda Minisiteri y’Ubukerarugendo yatangije umushinga “Miss Curvy Uganda”wifashisha abagore bafite ibibuno binini n’abafite ikimero cyiza mu kureshya abakerarugendo,abahiga abandi bazahabwa imirimo ihoraho.

Uyu mushinga watangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, wahuriranye no gutangaza irushanwa rizatoranya abagore bafite iyi miterere yifuzwa. Abemerewe kwitabira ni abari hagati y’imyaka 18 na 35.

Ubukerarugendo buri ku isonga mu ishoramari ryo hanze ryinjiriza Uganda, kuko mu 2018, iki gihugu cyabusaruyemo miliyari $1.4.

Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubukerarugendo isanga gukoresha abagore bafite ibibuno binini ari uburyo bwiza kandi bwizewe buzakurura ba mukerarugendo benshi, bukaninjiza amadevize.

Guverinoma ya Burkina Faso iheruka kwamagana inahagarika burundu amarushanwa ya Miss Bim-Bim yabaga buri mwaka muri iki gihugu, agahuza abakobwa bafite ibibuno binini, ibi bakaba basanga biganisha ku gutesha agaciro no kugaragaza nabi isura y’umukobwa n’umugore muri iki gihugu.

Burkina Faso yamaganye amarushanwa y’ubwiza y’abakobwa bafite ibibuno binini

Minisitiri ushinzwe kurengera abagore muri Burkina Faso, Madamu Laure Zongo, yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibi badashobora kubyihanganira. Yagize ati: “Inshingano zacu ni ugukora ibishoboka byose ngo twirinde icyakwangiza isura y’abagore. Uburyo abantu babyamaganye ku mbuga nkoranyambaga nabyo bikwiye guhabwa agaciro.”

Ubusanzwe iri rushanwa riteye imbere muri Brazil ho buri mwaka bimika umugore uhiga abandi mu kugira ikibuno kinini.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *