Uganda: Yongeye kwiyita Yezu ahita atabwa muri yombi

Mu gihugu cya Uganda haravugwa itabwa muri yombi ry’umugabo witwa  Salomon Jonathan SSemakula umuhanuzi w’umwirabura uherutse kwaduka  akemeza ko ari Yezu ugarutse kandi akazana amabwiriza mashya agenga abazamuyoboka.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi inkuru kivugako uyu mugabo wabanje kwiyita Joshua mu myaka yo hambere yigeze gutabwa muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize nyuma aza kurekurwa by’agateganyo ahita aburirwa irengero.

Uyu mugabo wadutse mu gihe gito akaza guhita aburirwa irengero kubera ibyaha yarakurikiranyweho byo gushinga udutsiko tunyuranyije n’amategeko ya Uganda yaje kuboneka mu ntangiriro z’iki cyumweru ahita atabwa muri yombi.

Uwiyise Yezu ugarutse yatawe muri yombi ari kumwe n’abagabo batatu bagenzi be ,bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwigomeka ku butegetsi.

Ssemakula na  bagenzi be ( Photo internet)

Uyu mugabo we na bagenzi be bashinjwako mu mezi atatu ashize , ariyo Kanama , Nzeri ndetse n’Ukwakira umwaka washize wa 2016,bashinze udutsiko tw’iterabwoba bitagako ari abayoboke babo babaha amabwiriza n’inyigisho zivugako ubutegetsi bwo ku isi ubwo aribwo bwose ko ari ubwa satani ko bo batagomba kubwumvira kandi ko ntacyo bwabatwara.

Utwo dutsiko twakomeje guhungabanya umutekano mu gihugu cya Uganda twemezako yaba polisi ya Uganda ndetse yaba Perezida Yoweli Kaguta Museveni ko nta numwe ubayobora ahubwo ko biyobora.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *