Uganda: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yatemye umunwa w’umugore we

Ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, nibwo umugore witwa Aidah Nabuufu yatemwe n’umugabo we Imana ikinga ukuboko ntiyamwica.

Juma Mutiri, umugabo ushinjwa gutema umugore we, asanzwe ari imuyobozi w’ ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kasubi, kiri mu karere ka Wakiso muri Uganda, ngo akaba yamutemye umunwa nyuma y’intonganya bagiranye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Bukedde, umuyobozi wa polisi, Luke Oweyesigire yagitangarije ko uyu mugabo ushinjwa gushaka kwica umugore, yatorotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Mu gihe umugore ngo arimo kwitabwaho n’abaganga, polisi inatangaza ko yatangiye iperereza kuri iki cyaha. Ikaba yatwaye umuhoro yamutemesheje ndetse n’amashuka umugore yaviriyeho amaraso, ikaba igiye kubyifashisha mu iperereza.

Umuhoro yamutemesheje

Amashuka yaviriyeho amaraso Polisi yayatwaye kuyakoreraho iperereza

Juma Mutiri n’umugore we Aidah Nabuufu

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *