Uganda: Umusore yari ahitanwe n’indege yikoreye

Joseph Nkaheza ukomoka mu gihugu cya Uganda, ari mu bitaro nyuma yo kugushwa n’indege yakoze, ubwo yayigurutsaga arimo kuyisuzuma igeze hejuru irahanuka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 4 Kamena 2018, uyu musore akaba yari amaze iminsi mu mushinga wo gukora indege ya kajugujugu arimo kuyigerageza ngo arebe ko yatema ikirere imukoresha impanuka.

Asanzwe atuye muri Mbarara, yari amaze iminsi asurwa n’abantu benshi mu gace yari atuyemo, baza kureba ubukorikori bwe, gusa ngo akaba yari asanzwe afite indoto zo kugenda mu ndege ye bwite yikoreye.

Aho ubuhanga bwe bugeze, iyi ndege ngo yabashije kuguruka mu kirere muri metero zitarenze 5, igeze aho ibura icyerekezo isubira hasi, ahita akomereka umutwe atabarwa n’abari bashungereye ngo barebe ubuhangange bwe.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri Joseph Nkaheza agushwa n’iyi ndege, ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko ubushize bwo iyi ndege yamaze iminota igera ku 10 mu kirere, gusubira hasi biragorana nabwo birangira imukoresheje impanuka.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *