Uganda: Kanye West na Kim Kardashian bahawe ikiraka gishyushye

Umuraperi w’umunyamerika Kanye West wiyise ‘Ye’ uri kubarizwa muri Uganda  n’umugore Kim Kardashian bakiriwe na Perezida Museveni Yoweli  ahita abaha imirimo yo kwamamaza ubukerarugendo muri Uganda 

Kanye West [Ye] na Perezida Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro. Museveni yamuhaye inka 10 ndetse n’igitabo yanditse yise ‘Sowing the Mustard sees’. Umunyamabanga w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Don Wanyama yabwiye Chimpreports ko ibiganiro bya Perezida Museveni na Kanye West [Ye] byibanze ku bugeni n’ubukerarugendo muri Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu babonye na Kanye West harimo n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen.Muhoozi Kainerugaba ndetse n’abandi bo mu muryango we.

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing and indoor

Kanye West yahaye inkweto Perezida Museveni wa Uganda

Big Eye yo yanditse ko mu rwenya rwinshi, Perezida Museveni yabwiye Kanye West ko nawe asanzwe ari umuraperi mwiza. Yunzemo ko Kanye West aramutse abyifuje ngo Perezida Museveni yamufasha kuri alubumu ye nshya. Yagize ati “Nanjye ndi umuraperi, niba ushaka ubufasha kuri alubumu yawe, ndi hano niteguye kugufasha.”

Kanye West nawe yamuhaye umuguru umwe w’inkweto zifite ibara ry’umweru, maze agira ati “Ndabikunze n’ubwo ari umwanda muvandimwe.”

Kanye West [Ye] ari muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho ya alubumu ye yise ‘Yandhi’. Ni urugendo yakoranye n’umugore we w’umunyamideli Kim Kardarshian ariko yanaboneyeho kuganira na Museveni uko yakwamamaza ubukerarugendo muri Uganda.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birandika ko n’umuraperi Big Sean nawe ari kumwe nabo. Bombi bacumbitse muri ‘Chobe Safari’ iherereye mu Burengerazuba bwa Uganda.

AMAFOTO:

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing and indoorBombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bukerarugendo n’ubugeni muri Uganda

Image may contain: 1 person, sitting and indoorMuseveni yahaye Kim Kardashian n’umugabo we ‘Ye’ impano y’igitabo yanditse 

Perezida Musveni yahaye izina rishya Kanye West [Ye] amwita “Kanyesigye Omushiki”

Kim Kardashian “ibumoso”, umugabo we ‘Ye’ ndetse na Perezida Museveni

Umuhungu wa Perezida Museveni [Gen.Muhoozi] yabwiye Kanye West [Ye], ati “Nkiri muto nifuzaga kuba umuraperi. Ariko nyine nkunda indirimbo zawe.”

Image may contain: one or more people, people sitting, table and indoor

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *