Uganda: Hari ubwoba ko naho hagabwa igitero cy’iterabwoba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha by’iterabwoba muri polisi ya Uganda, AIGP Abbas Byakagaba  yategetse imitwe yose y’igipolisi kuryamira amajanja no kongera imyitozo yo guhangana  n’gitero icyo ari cyo cyose cy’iterabwoba cyagabwa ku gihugu cya Uganda.

Image result for uganda's-counter-terrorism-forces-put-on-high-alert

Ibi bije bikurikira igitero cy’iterabwoba cyagabwe  kuri hoteli ya DusitD2 iri mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri,  aho iki gitero kigambwe n’umutwe wa Al Shabaab, cyaguyemo abantu bagera kuri 14 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda Chimp Reports.

AIGP Abbas Byakagaba  yavuze ko ibyabereye i Nairobi mu ijoro ryo kuwa kabiri byatumye hafatwa ingamba mu rwego rwo kwirinda ko byagera no muri Uganda.

Ati: “Abayobozi b’imitwe yose muri polisi bahawe amabwiriza yo kuba bakaza imyitozo y’abapolisi ndetse bagakaza ibikorwa by’umutekano bafunga uduce dushobora kugabwaho ibitero AOR (Area of Operation) kandi bagakorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’izigenga.”

AIGP Abbas Byakagaba  yakomeje asaba polisi ayoboye gushishoza cyane ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda uduce  dukunze guhuriramo imbaga y’abantu; nk’amahoteli, ahantu hasurwa na ba mukerarugendo n’ahandi.

Ibitero by’umutwe w’abarwanyi ba Al Shabaab biheruka muri Uganda mu mwaka wa 2010, aho icyo gihe igitero cyahitanye abantu barenga 100.

Umutwe w’abarwanyi ba Al Shabaab niwo wigambye igitero cyabereye kuri hoteli ya DusitD2 mu mujyi wa Nairobi  muri Kenya ku mugoroba wo kuwa kabiri , aho icyo gitero cyaturikije bombe ndetse kigatwika n’imodoka zari ziparitse hanze ya hoteli mbere yuko zifatwa bugwate.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Al Shabaab, ikaba yavuze ko yahannye Kenya kubera ko yohereje ingabo muri Somalia aho zagiye mu butumwa bwa AMISOM  igizwe n’umutwe w’ihuriro  ry’ingabo wo kurwanya abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *