Uganda: Bobi Wine yakomanyirijwe ku munsi w’ubwigenge

Police ya Uganda yahagaritse igitaramo cyari cyateguwe n’umunyepolitike  Bobi Wine yari yahuje n’umunsi w’ubwigenge w’iki gihugu.

Image result for Bobi Wine

Itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara n’uhugararariye igipolice cya Uganda Inspector General  Martin Okoth Ochola ryagararazaga ko Bobi Wine atubahirije ibisabwa gukorera igitaramo mu mujyi wa Kampara birimo guteguza imbangukiragutabara,kubimenysha police no guteguza abashinzwe umutekano w’igitaramo ndetse  ko badashoboye gucunga umutekano wabitabiriye icyo gitaramo ku munsi w’ubwigenge.

Iki gitaramo cyari cyahujwe n’umunsi Uganda yizihirizaho umunsi mukuru w’ubwigenge.

Image result for Bobi Wine

Uretse guhagarika igitaramo nawe yafungiwe iwe ubwo Polisi yafungaga inzira zose zigana kwa Bobi Wine. Iki ni igitaramo cya 156 cya Bobi Wine gihagaritswe.

Nubwo Polisi ya Uganda yagerageje gufungira iwe Bobi Wine, mu masaha y;igicamunsi yayikojeje isoni ubwo yabacikiraga ahantu hagendwa cyane muri Kampala ashagawe n’abaturage benshi.

Tariki ya 22 Mata 2019, Polisi yahagaritse igitaramo cya Bobi Wine cyatangiye, Bobi Wine bamutera urusenda n’imodoka ye barayangiza.

Tariki ya 13 Kanama umwaka ushize, Polisi ya Uganda yarashe umushoferi wa Bobi Wine witwaga Yasiim Kawuma baziko ariwe bishe, nyuma baza kumufunga bamukorera iyicarubozo ku buryo byabaye ngombwa ko ajya kwivuriza muri Amerika. Ibi byabereye mu karere ka Arua ubwo NRM yatsindwaga amatora yo gusimbura Col Abiliga wari umaze iminsi yishwe.

Icyo gihe abasirikari barinda Museveni bamenye ikirahuri cy’imodoka yimwe mu zimuherekeza kugirango babone impamvu yo kurwanya Bobi Wine n’abamushyigikiye. Inkuru y’urupfu rwa Kawuma ikimara kugera Kampala habaye imyigaragambyo ikomeye kuko urubyiruko rwigabije imihanda yuwo mugi.

Gusa umuntu yakwibaza impamvu, Bobi Wine wari ufite imyaka ine gusa igihe Perezida Museveni yafataga ubutegetsi amutitiza kugeza naho ashaka kumwica akamuhusha. Icyo abahanga mu bya politiki bavuga kuri uru rwango Museveni yanga Bobi Wine, nuko mbere amatora atitabirwaga n’urubyiruko wabaga ari umuhango muri NRM ishyaka rya Museveni, ariko ubu Bobi Wine arakunzwe mu rubyiruko ndetse rusigaye rwitabira amatora; urwo rubyiruko kandi rwavutse Museveni ari Perezida abenshi ni abashomeri bakumva ko impamvu y’ubushomeri ari Perezida Museveni.

Ubwamamare bwa Bobi Wine ntabwo aruko aririmba gusa, ahubwo arakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho urubyiruko rumufata nk’umwami wabo kandi nawe yiyise “The Guetto President”. Museveni abibonye nawe yagiye ku mbuga nkoranyambaga ariko bigaragara ko ari abandi bantu bamwandikira, nyuma aza gutanga urwenya ubwo yari mundege ari kuri mudasobwa iciriritse avugako ariwe wisubiriza abagande bamuha induru. Uganda nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite ijanisha ry’urubyiruko rwinshi ku isi ugereranyije n’umubare wabatuye icyo gihugu.

Ikindi gituma Museveni atinya Bobi Wine, ni uko mbere yafataga abamurwanya nk’abagamije gucamo amoko ibice cyangwa abanyabyaha, ariko Bobi Wine nta nakimwe yashinjwa.

Bobi Wine yamenyekanye cyane muri Uganda nyuma yo kwamamara mu gace k’akajagali ka Kamwokya nyuma yo kubona amafaranga, abfifashijwe n’umugore we bagiye mu mishinga y’uburezi n’isuku bikaba byaratumye atsinda amatora bimworoheye mu karere ka Kyandondo nk’umuntu ku giti cye adahagarariye ishyaka.

Yamenyakanye cyane mu nteko ubwo yarwanyaga ibyo guhindura imyaka y’umukuru w’igihugu aho mbere itegeko ryavugaga ko Perezida atagomba kurenza 75 nyuma bakabihindura no kurwanya itegeko ryo gusoresha imbuga nkoranyambaga. Mu mwaka wa 2018 yashinzwe icyaha cy’ubugambanyi naho muri 2019 ashinjwa icyaha cyo guhembera amacakubiri no gusuzuguza abantu Perezida Museveni.

Ubu ikiraje ishinge NRM na Komisiyo y’amatora ni ugushyiraho amategeko abangamiye Bobi Wine n’urubyiruko ayoboye mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri 2021.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *