Uganda: Bobe Wine afunzwe azira guteza  imvururo mu Nteko Ishinga Amategeko-Video

Nyuma y’imvururu zo  kudahuza  zivanzemo no kurwana hagati ya ba depite munteko ishinga amategeko ya Uganda, birangiye umuhanzi  Bobi Wine n’abandi  basohowe ku ngufu bajyanwa gufungwa.

Bobe Wine yafunzwe hiyambajwe imbaraga za police n’ikiboko

Hashize iminsi hari intambara y’amagambo mu banyapolitiki bo muri Uganda bamwe bashyigikiye ko iyo ngingo ikurwa mu Itegeko Nshinga abandi basaba ko igumamo.Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yabereyemo imvururu n’imirwano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 ubwo Perezida wayo Rebecca Kadaga yavugaga ko gahunda y’umunsi yahinduwe ngo hongerwemo ubusabe bwa depite Raphael Magyezi.

Uko niko imirwano yavuzaga ubuhuha

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, ibintu byarushijeho kuba bibi. Rebecca Kadaga yahagaritse abadepite 25 barimo Robert Kagulanyi[Bobi Wine] ndetse asaba ko basohoka mu nteko abandi bakomeza umutsi banga kugenda bityo hitabazwa inzego z’umutekano.

Mu badepite bahagaritswe harimo Bobi Wine, Allan Ssewanyana ndetse na Odonga Otto. Aba, bakimara kubwirwa ko basohowe bateje imidugararo ndetse ibipfunsi byongera kuvuza ubuhuha ku buryo n’abadepite b’abagore bakenyeye bagakomeza ubundi berekana ko na bo bafite agatuza ko kurwana.

Byari bisa nka filime y’imirwano! Abadepite bo ku gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi ni bo babaye gashoza ntambara ubwo basumiraga abo bahanganye bakarwana by’imbaraga, urundi ruhande narwo rwirwanaho ku buryo byari intambara mu zindi.

Nk’uko tubikesha Chimp Reports ngo aba badepite barimo Bobe Wine basohowe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hakoreshejwe imbaraga. Abasohowe ni Betty Nambooze, Robert Kyagulanyi na Mohammed Nsereko babanje guteza imvururu binyuze mu magambo, bazanye ibyo gutukana no kurwana polisi ihita ibasohora ku ngufu ijya kubafungira ahantu hataratangazwa.

Kanda hano urebe uko imirwano yagenze

Abasigaye mu ngoro bamaze iminota igera kuri 30 basubitse imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma baza gusubukura ariko hanze hacungiwe umutekano n’abiganjemo abapolisi bambaye impuzankano iranga abiteguye guhagarika imyivumbagatanyo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *