Uganda: Abakobwa bari guhatana muri “Miss Curvy” irushanwa ry’abafite ibibuno binini bigabye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko basaba gukomorerwa

Nyuma yuko ihuriro ry’abagore muri Uganda [UWONET], bamaganye irushanwa Miss Curvy” ry’abakobwa bafite ikibuno kinini ko ari ugutesha agaciro umugore no kwimakaza uburaya, ku wa Gatatu taliki 27 Gashyantare 2019 Umuyobozi w’irushanwa  aherekejwe n’abakobwa bari guhatana bigabye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko bemererwa gukomeza.

Image result for ‘Miss Curvy’

Kuri uyu wa Gatatu Umuyobozi w’Irushanwa rya ‘Miss Curvy’, Ann Mungoma, aherekejwe n’abakobwa bari guhatana muri iri rushanwa bigabye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, bahura na Rebecca Kadaga umuyobozi w’ihuriro ry’abagore muri Uganda [UWONET] bamusaba gukomorerwa ntiyazuyaza nawe yahise yemeza ko iri rushanwa rikomeza.

Kadaga ati “Ntabwo nari numvise ibijyanye n’iri rushanwa nyuma yo kurwanywa na benshi muri rubanda bavugaga ko rigamije gucuruza imibiri y’abagore no kubakoresha ibikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina ariko ubu namenye byose, ni byiza. Mukomeze gukomeza irushanwa noneho.”

Waandalizi wa Miss Curvy Uganda wakizungumza na Spika wa Bunge la Uganda Rebecca Kadaga

Ni nyuma yuko taliki 25 Gashyantare abagore barangajwe imbere n’Umunyamabanga w’Umuryango w’abagore muri Uganda [UWONET], Rita Aciro, bahuye na Perezida w’Umutwe w’abadepite, Rebecca Kadaga, bashaka ko iri rushanwa rihagarikwa kuko “ritesha agaciro igitsina gore” ndetse ko ari ukugurisha imibiri yabo.

Igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Curvy 2019 kizaba ku wa 26 Mata 2019 muri Hotel Africana.

Image result for ‘Miss Curvy’Image result for ‘Miss Curvy’

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *