Uganda: Abagore 140 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa ry’abafite ibibuno binini bamwe bise ‘iry’ubusambanyi’

Mu gihugu cya Uganda hamaze iminsi havugwa inkuru y’irushanwa ry’ubwiza rizitabirwa n’abagore bafite ibibuno binini kurusha abandi, ryitezweho gukuraho imyumvire y’uko Miss agomba kuba ari unanutse gusa bamwe baryumvise nk’irigamije guteza imbere ubusambanyi.

Bamwe mu bamaze kwiyandikisha mu irushanwa.photo/Chimpreports

Kuri ubu abagera ku 140, nibo bamaze kwiyandikisha nk’uko byatangajwe na Anne Mungoma uyoboye iki gikorwa cyiswe ‘Miss Curvy’.

Ngoma yavuze ko yatunguwe n’abatarakiriye neza iki gikorwa, we avuga ko kigamije guhesha ishema aba bagore [yise abamikazi] bafite ubwiza n’imiterere karemano idasanzwe.

Ati: “Iri ni irushanwa by’abafite imiterere karemano idasanzwe ku ngano yabo by’umwihariko ikibuno.Tugomba kuryakira neza no kuryishima.Turashaka ko aba bamikazi bigaragaza mu guhindura imyumvire iriho ivuga ko umwiza agomba kuba afite ingano ntoya.”

Yongeyeho ko ikindi kigamijwe ari ukwereka isi ko Uganda ifite abagore b’ubwiza nyafurika karemano bashobora guteza imbere ubukerarugendo.

Iri rushanwa ryateguwe n’urwego rw’abikorera, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe iry’ubukerarugendo, Hon.Godfrey Kiwanda Suubi i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019. Gusa ntiryavuzweho rumwe na benshi kuko bari abavugaga ko rigamije gutangiza ubukerarugendo bushingiye ku busambanyi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *