UEFA: “Niyo mpamvu Juventus yanguze” Ronaldo

Christiano Ronaldo yongeye gukora amateka yemezako ari umukinnyi wa mbere ku isi, ubwo yatsinda ibitego 3 wenyine ‘Hat-Trick’ mu mukino ikipe ya Juventus yari yakiriyemo Atletico Madrid yari umukino wo gushaka itike ya 1/8 cya UEFA Champions League.

nyuma y’uyu mukino uyu kizigenza yabwiye itangazamakuru ko ntakindi ikipe ya Juventus yamuguriye kitari ukuyigeza kubyo batakoze mbere.

Christiano atsinda igitego cy’umutwe

Yagize ati “niyo mpamvu Juventus yanguze, kugirango mbafashe gukora ibyo batabashije kugeraho mbere.”

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri by’umutwe, Ronaldo yinjije Penaliti ku ikosa ryari rikorewe Federico Bernardeschi habura iminota 4 gusa ngo umukino urangire nuko aba asezereye Atletico atyo.

Umusifuzi akimara kuvuza ifirimbi ya nyuma abafana bahise birunda kuri Ronaldo bishimira uburyo abahesheje intsinzi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yahise avugako uburyo bakinnye umukino n’uburyo bari biteguye mu mutwe ari uburyo bwiza bwo gutwara Champions league.

Ati “byagombaga kuba ijoro ry’umwihariko kandi koko byabaye,atari ku mubare w’ibitego nujuje ahubwo n’imyifatire twagaragaje.”

Massimiliano Allegri umutoza wa Juventus yari yahaye amabwiriza abakinnyi be yo kotsa igitutu abakinnyi ba Atletico guhera ku munota wa mbere.

Ronaldo yuzuzaga ibitego 124 atsinze muri Champions League ndetse na Hat-trick ya 8.

Yagize ati”Abakinnyi banjye bagaragaje imikurire ‘Maturity’,ibyo nabasabye babikoze niyo mpamvu tubonye iyi ntsinzi.”

Biteganijwe ko umuhango wo gutombora uko amakipe azahura ashaka itike ya ¼ izaba kuri uyu wa Gatanu ku saa Tanu, nyuma yo kumenya hagati ya Liverpool Fc na Bayern Munich iri bukomeze ndetse n’ikomeza hagati ya Fc Barcelona na Lyon zose ziribwesurane iri joro.

Amakipe Yamaze kubona itike.

Uwase A Bora Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *