Udushya utabonye twagaragaye mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Igitaramo usibye kuba kitabiriwe  kandi abakitabiriye bakanyurwa nuko igitaramo cyagenze ariko hari n’udushya twagiye tugaragara muri iki gitaramo.

Isarael mbonyi yakoreye Surprise umuhanzi mugenzi we Dominic nick wari wujuje imyaka 32

Ubwo  Israel Mbonyi yaragiye kuririmba indirimbo za nyuma yahamagaye abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo ngo baririmbane indirimbo Mfite impamvu.Mbonyi yahamagaye  Dominic Nick ku rubyiniro maze bahita batangira kuririmba imwe mundirimbo za Nick maze ageze ku rubyiniro  bamuririmbira Happy Birthday.

Iki ni kimwe mu bitaramo byatangiriye igihe kuko cyatangiye saa kumi nimwe n’iminota itatu

Saa munani z’amanywa  zo kuri iki cyumweru dusoje imiryango yari ifunguye ku isaha ya saa kumi nimwe n’iminota itatu,umuhanzi Luc Buntu yarageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 20 igitaramo cyari kigeze ku musozo.

Muri iki gitaramo kandi Pastor yasengeye abantu ngo bafate icyemezo cyo gutaha bakiriye agakiza

Ngendeye ku masura n’imyambarire nabonye na kwemeza ko iki gitaramo kitabiriwe n’ingeri zose yaba abakijijwe nabibagiwe aho urusengero ruba  ubwo wenda wasanga hari abahavuye bafashe icyemezo cyo kuyoboza inzira ijya ku rusengero.

Abantu buzuye abandi barahagarara kugeza abwo hari nabo wasangaga bicaye hasi

Iki gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye

Twari tumenyereye ko ibitaramo bya Gospel byitabirwa n’ibyamamare bikora iyi njyana ariko iki n’igitaramo cya Gospel  kitabiriwe  n’ibyamamare mu bisata bitandukanye.

Israel Mbonyi yasogongeje abakunzi be Album ya gatatu azamurika umwaka utaha

Ubwo yaririmbaga indirimbo zanyuma  Mbonyi yaririmbye indirimbo iri kuri album ya gatatu yavuze ko azayishyira  hanze umwaka utaha.

Isareal Mbonyi  yakoze igikorwa cy’urukundo muri iki gitaramo

Bamwe mu bagize Israel Mbonyi Foundation (IMF)

Nyuma yo kwerekana amashusho y’umusaza utishoboye basuye mbonyi yasabye abamukunda kugira icyo bafasha uyu musaza  bigaragara ko ababaye  ako kanya bahise batangira gukusanya inkunga yo gufasha uwo musaza.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *