Udushya n’ubutwari bya Juliana Kanyomozi mu minsi ibarirwa ku ntoki utegerejwe i Kigali

Juliana Kanyomozi ni umuhanzikazi wo muri Uganda uzataramira i Kigali kuya 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo cyo kumurika Alubumu ya mbere “Imbaraga” ya Charly ubusanzwe yitwa Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma uzwinka Nina.

Image result for Juliana Kanyomozi

Juliana Kanyomozi umuhanzikazi wo muri Uganda

Kanyomozi wavutse kuya 27 Ugushyingo 1982 ni umuhanzikazi ufite amateka maremare mu muziki akaba yaratsindiye ibihembo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Bimwe mu bihembo yatwaye harimo icy’umuhanzikazi wahize abandi mu baririmba mu njyanaya Pop, icy’umuhanzikazi uzi gushimisha abantu cyane abataramira, icya PAM Award yatsindiye mu 2008 ( Pearl of Africa Music Awards) gusa yatwaye n’ibindi bihembo.

Se yari umukaraza naho nyina yari umuririmbyikazi wari ufite ijwi  rihogoza.Mu mwaka wa 2014 Kanyomozi yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rukora amavuta yo kwisiga rwitwa Oriflame aba umwe mu bahanzikazi batatu baribahagarariye uruganda barwamamariza mu bihugu bigize Umuryangow’Afurika y’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 2015 kandi mu itangwa ry’ibihembo bya Diva Awards Afurika yatsindiye igihembo cy’umuhanzikazi umaze igihe kinini akora ibihangano byiza.

Image result for Juliana Kanyomozi

Uyu muhanzikazi yari afite umwana w’ikinege  w’umuhungu witwaga Keron Raphael Kabugo  witabye Imana mu mwaka wa 2014 azize uburwayi bwa Asima “Asthma”.

Kanyomozi kandi yigeze kuvugwaho gukundana n’umuteramakofe w’Umugande uba muri Leta zunze ubumwe Z’Amerika KassimOuma.

Mu mwaka wa  2013 ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Big Eye cyamushyize kurutonde rw’abagore bafite uburanga buhebuje bo muri Uganda.

Indirimbo yamenyekanyeho cyane harimo iyitwa “Right here”, “I’m stil here”, “Nabikoowa”, “Kalibatanya”, “Mpitanjia” n’izindi.

Charly na Nina, Kanyomozi azazagushyigikira abahanzikazi bazwi kundirimbo zitandukanye zirimo iyitwa“ Zahabu”, “Mfata”, “Owooma”, “ Indoro” bakoranyena Big Fizzo, “Agatege” n’izindi.

Image result for Charly na  Nina

Charly na Nina bitegura kumurika Album

Ukumurika iyi Alubumu kuzabera mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi nka Geosteady  wo muri Uganda, Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’itsinda rya Neptunes rimenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’ibyamamare bitandukanye ku isi.

Mutabazi Fiston-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *