Udushya muri final ya CCA Style awards yitabiriwe n’abanyaburanga buhebuje-Amafoto

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu 11 Kanama 2018,muri The Mirror Hotel harateranira inkumi n’abasore bafite uburanga buhebuje n’ubuhanga mu kumurika imideli CCA Style awards.

CCA Style awards ni irushanwa rihuza amatsinda atandukanye amurika imideli mu Rwanda abasore n’abakobwa bafite ubuhanga mu kumurika imideli bagahatanira igihembo gikuru hagamijwe kuzamura ibikorerwa mu Rwanda made in Rwanda.

Iri rushanwa ryatingiye muri Gicurasi 2018 hatoranywa amatsinda 3azahatanira igihembo gikuru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu 11Kanama 2018. Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000frw,7000frws ni imyanya y’icyubahiro ugahabwa n’icyo kunywa.

Mr Rutamu Omar  utegura irushanwa CCA Style awards

Utundi dushya tuzagaragara muri iki gitaramo abantu 10 bazabanziriza abandi kwishyura imyanya y’icyubahiro VIP bazahabwa amafunguro n’ibinyobwa by’ubuntu.Abazitabira igitaramo bazifotozanya n’ibyamamare bitandukanye mu baririmbyi n’abakinnyi ba film nyarwanda.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *