UCL:Ikipe ya Barcelona yanyagiwe ku kibuga cyayo na PSG mu mukino ubanza wa 1/8, Liverpool isubira mu Bwongereza n’impamba(AMAFOTO)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu marushanwa ya UEFA Champions League amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi mu mikino ibanza muri 1/8 nibwo yatangiye ikipe ya Barcelona inyagirwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain ku kibuga cyayo Camp Nou, Mugihe ikipe ya Liverpool yari yasohotse yatsinze ikipe yo mu Budage ya Leipzig ibitego 2-0.

Ikipe ya Barcelona yari yakiriye ikipe ya Paris Saint Germain kuri stade Camp Nou itsindwa ibitego 4 kuri 1, ni mugihe ikipe ya Leipzig yo mubudage yari yakiriye ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ikayitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 53’ igitego cya Kabiri kikaba cyatsinzwe na Sadio Mane ku munota wa 58’ byose biturutse kuburangare bwa bamyugariro ba RasenBallsport Leipzig.

Ikibuga ikipe ya Liverpool yakiriweho n’ikipe ya Leipzig yo mubudage

Ku ruhanide rwa Barcelona yatangiye ishaka ibitego ari nako kizigenza wayo Leo Messi afatanyije na Antoinne Griezman bagiye bahusha uburyo bwabaga bwabazwe. Ku munota wa 26 gusa kubera uburyo ikipe ya Barcelona yashyiraga igitutu kuri PSG byatumye myugariro wayo Lyvin Kurzawa akorera ikosa kuri De Jong imbere yizamu bituma ibona ikipe ya Barcelona ibona penaliti yaje guterwa neza na Leo Messi ku munota 27 gusa.

Ikipe ya Barcelona yakomeje gushakisha uko yabona ibindi bitego ari nako ikipe ya PSG nayo igerageza kureba uko yafungura amazamu. Umukinnyi Kylian Mbappe ari mu bakinnyi bagoye ikipe ya Barcelona yaciyeho iminota itanu gusa yahawe umupira mwiza mu rubia rw’amahina na Marcos Veratti abasha gucenga ba myugariro ba Barcelona abatsinze igitego cya Mbere ku munota wa 32’ bakodeza gukina igice cya mbere kirangira binganya 1-1.

Leonel Messi ubwo yatsindaga neza penaliti kikaba cyari igitego gifunguye amazamu

Ikipe ya PSG yinjiye mu gice cya Kabiri ubona ko iri hejuru ya Barcelona kuko hari uburyo bwiza bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Klyian Mbappe yarahawe na Herrera ariko ntibikunde.

Bidatinze Kylian Mbappe yongeye kuzonga bamyugariro ba Barcelona barimo Gerard Piqué atsinda igitego cya gatatu. Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 70’ Leandro Daniel Paredes yahaye umupira Moise Kean asanga nawe ahagaze neza atsinda igitego cya Gatatu. Barcelona yakomeje uburyo yakwishyura ibitego ariko biranga, birangiye ikipe ya PSG itsinda igitego cya Kane ku munota wa 80’ cyatsinzwe n’ubundi na Kylian Mbappe ku mupira mwiza yahawe na Julian Draxler wari winjiye asimbuye.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Barcelona: Marc Ter Stegen, Sergino Dest, Gerard Pique, Clement Leglet, Jordi Alba, Frenkie de Jong, Sergio Busquets, Pedri, Ousmane Dembele, Lionel Messi, Antoinne Griezmann.

Paris Saint Germain: Keylor Navas, Layvin Kurzawa, Presnel Kimpembe, Marquinhos, Alessandro Florenzi, Idrissa Gana Gueye, Leandro Daniel Paredes, Moise Kean, Marco Verratti, Kylian Mbappe, Mauro Icardi.

Klyian Mbappe ubwo bishimiraga igitego cya mbere batsindaga kuri stade Camp Nou muri Espagne

Abakinnyi barimo Sadio Mane bishimira igitego cya Kabiri gishimangira intsinzi ya Liverpool

Igitego cya Mbere cyatsinzwe na Mohamed Salah biturutse ku burangare bw’abamyugariro ba Leipzig

Kylian Mbappe watsinze ibitego bitatu wenyine muri bine byatsindiwe kuri Stade ya Camp Nou

Ikipe ya PSG isubiye murugo ifite impamba y’ibitego bine byose

Umuzamu wa Barcelona Ter Stegen ari mu bagowe n’umukinnyi Kylian Mbappe wamutsinze ibitego bitatu byose

Reba Video twaguhitiyemo yagushimisha hano

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *