Ubwonko bushya Just Family bungutse buri kubahira umunsi ku munsi

Just  family nyuma yuko  isenyutse  ikaburirwa irengero,  yaje kugarukana  amaraso mashya  intebe  yari yicayeho  uzwi  nka Croidja, igaruka yicayemo umusore  w’ibigango  Chris utari umunyerewe muri  muzika nyarwanda none umuvuduko n’umurava bazanye biratanga ikizere.

Nyuma yo guhamya ko Just Family igarutse ndetse biteguye gukosora aho bitagenze neza,abakunzi b’umuziki i Kigali ntibabyemeraga ko Just family izabaho nta Croidja, bibaza niba Chris azakwirwa  mu rukweto  rwe  abakunzi ba Just family  babitega amaso. Bahati aganira na Celebzmagazine.com  yaduhamirije ko Chris ari imbaraga zikomeye bungutse muri Just family.

Image result for Just  family

Ati:“Twungutse  ubwonko  bushyashya kuko urumva twari dufite ubwonko twari tumaze kumenyerana , urumva rero kuba Chris yaraje yazanye ubwonko bushyashya ibitekerezo bishyashya tutari tumenyereye nanavuga ko ubwonko bwe ari bwo turimo turakoresha cyane kugira ngo  duhindure  Strategie  itandukane niyo twakoreshaga cyera” Yongereyeho ko biri kubahira kuko indirimbo zabo abafana bari kuzakira neza.

Bahati mu bitangazamakuru bitandukanye yagiye agaragaza ko indirimbo Nzasara ari inkuru mpamo ye ko yayanditse  ubwo yarakimara gutandukana n’uwo bahoze bakundana Sandrine  gusa akemeza ko batasubirana cyane ko afite undi mukunzi.

Nanjye  nanze kuba nka wa muhombyi  ubyimenyera  ngo ancike nta mubajije uko umukunzi we bari kumwe yakiriye iyi ndirimbo  ivuga ku wahoze aturije mu gituza aturijemo kuri ubu.

Image result for Just  family

Nawe ntiyabiciye ku ruhande yadusubije ati” Umukunzi wanjye turikumwe yarasanzwe ayizi itaranasohoka nukuvuga ngo project aba azizi tuba turikumwe arazumva sometimes tujyana muri studio nta comments nyinshi cyane ashyira kuko aba abizi ntakibazo kiba kirimo”

Yakomeje atubwira ko bashimishijwe nuko iyi ndirimbo yakiriwe neza kandi ko ari byo bashakaga  anakomeza ashimira abakunzi babo bakomeza kubaba hafi umunsi ku munsi.

Tumubajije uko abona Producer Fazo wakoze  indirimo yagize ati “ Ikintu navuga kuri Fazo kuba yakoze indirimbo ikaba Hit si ubwambere, Fazo yakoze ama hit menshi  ni producer muri kino gihugu wakoze amateka arazwi  yakoze ama hit menshi bivuga ngo ari mu ba producer bafite akaboko gakora hit”

Bahati  arizeza abafana babo ko ntaho bazongera kujya impamvu yatumye bagaruka bayizi kandi baje baje,gusa harakibazwa niba Just family tuzongera kuyibona ku rwego yahozeho n’ubwo umuyobozi wayo arema agatima abafana.

Indirimbo nyinshi bakoze nyuma  yo kugaruka ni Nzasara ariyo ndirimbo yabagaruye mu mwuka Bakubwire, Angela n’izindi…

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *