Ubwongereza bwiteguye kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2023

The Football Association (FA) ishobora gutanga ubusabe bwayo mu kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2023, nkuko tubikesha UK Sport na BBC.

Uyu mukino wa nyuma ufite abantu benshi bifuza kuwakira kandi babifitiye ubushake n’ubushobozi bwose,mu migambi n’imihigo yabo niwo bagize uwa mbere.

Wembley Stadium yakiriye umukino wa nyuma wa Champions League 2011 na 2013, bakazakira umukino wa ½ cy’irangiza ndetse n’umukino wa nyuma muri Euro 2020.

Image result for FC Barcelona itwara Uefa Champions League 2011

FC Barcelona itwara Uefa Champions League 2011, nyuma yo gutsinda Manchester United ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma I Wembley mu bwongereza

Mu busabe bwabo,FA ikaba yaramaze kugaragaza ko yifuza kwakira imikino ya Uefa European Women’s Championships 2021, ibi nabyo biri mu migambi yabo hamwe na Champions League 2023,utibagiwe kamwe mu duce twa Tour de France 2021na athletics’ World Championships  mu mujyi wa Birmingham mu bwongereza muri 2027 cyangwa 2029″.

Birumvikana ko Football Association (FA) ishaka kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 muri 2023, barifuza ko uyu munsi udasanzwe wahurirana n’ibi birori bya ruhago.

Kuva mu 2012 muri Olympic Games, umujyi wa London wagiye wakira ibindi birori bya siporo nka Commonwealth Games muri 2014, intangiriro ya Tour de France muri 2014, dore ko Tour de France nubwo izenguruka ubufaransa,igera no mu bindi bihugu bihana imbibi.

Indi mikino ni nk’igikombe cy’isi cya rugby muri 2015 n’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mikino ngororamubiri, utibagiwe igikombe cy’isi cya Cricket mu bagore muri uyu mwaka wa 2017.

Image result for Bayern Munich itwara Uefa Champions League 2013

 Bayern Munich itwara Uefa Champions League 2013, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma I Wembley mu bwongereza

Minisitiri wa siporo mu bwongereza Tracey Crouch ati: “United Kingdom (UK) (benshi dukunda kwita ubwongereza) ifite ubushake n’ubushobozi bwo kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo bifasha mu kugaragaza ibyiza by’ubwongereza ku ruhando mpuzamahanga,ibi bikaba bitanga umusanzu ukomeye k’ubukungu ndetse bigatera imbaraga abaturage bitabira siporo nk’abakoranabushake.”

“Turashaka gukomeza gusigasira aho duhagaze nk’abayoboye isi muri aka gace kandi umugambi wa siporo mu bwongereza mu myaka umunani iri imbere uzadufasha kubikora no kubigeraho.” TraceyCrouch aganira n’itangazamakuru.

 

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *