Ubwongerea bwahagaritse injyendo z’indege zabwo zose zakoreraga i Cairo mu Misiri

Ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere mu Bwongereza (British Airways) cyatangaje ko gihagaritse injyendo z’indege z’Ubwongereza zitwara abantu mu misiri mu gihe cy’iminsi irindwi. Impamvu y’ibi ngo ni ubwoba u Bwongereza bufite kubera umutekano mucye cyane uri mu gihugu cya Misiri.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho abagenzi batandukanye bajyenda muri izi ndege bavuga ko binubiye cyane iki cyemezo bati”Ubanza hari ikintu umuntu azi arko twe tutazi”. Umuvugizi wa kompanyi yo mu Bwongereza itwara abantu mu kirere BA (Brtish Airways) yagize ati”T webwe tugenzura neza umutekano w’ibibuga by’indege byose indege zacu zishobora kugwaho ku isi hose, rero niyo mpamvu twahagaritse ingendo zacu zerekezaga i Cairo kubera izo mpavu”.

Abagenzi babwiwe ko ingendo zabo zahagaritswe bamaze no kugera ku kibuga cy’indege. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ibiro bishinzwe iby’ububanyi n’amahanga bushyizeho amahame njyenderwaho ku bantu bagirira ingendo zitandukanye mu Misiri kubw’impamvu z’imitwe y’iterabwoba irimo n’uwitwa ISIS.

Ubuyobozi bwagize buti”Hari ingorane zikomeye cyane ku bakorera injyendo mu Misiri kubera imitwe y’iterabwoba iri kuharangwa. Ikindi kandi umutekano ntiwifashe neza na gato ku bibuga by’indege cyane cyane iziva Misiri zerekeza mu Bwongereza”

Twabibutsa ko ibisa n’ibi byigeze kuba mu Ukwakira 2015 ubwo indege yari iturutse mu Burusiya yerekeza i Cairo yarashweho igisasu igahanuka mu butayu bwa Misiri mu gihe yari yagurutse binugwanugwa ko ishobora kutagera aho igiye.

Iki gitero cyahitanye abarenga 224, nyuma yaho umutwe w’iterabwoba wa ISIS ni wo wigambye ihanurwa ry’iyi ndege yahitanye imbaga. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yaburiwe irengero mu ijoro ryo kuri 31 Ukwakira 2015 nyuma y’umunota umwe gusa ivuye ku kibuga cy’indege cya Sharm el-Sheikh yerekeza ahitwa St Petersburg.

Umuvugizi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Misiri yagiye ati”Twabimenye ko kompayi y’indege mu Bwongerza yahagaritse injyendo zerekeza hano i Cairo gusa dukeka ko ari iby’igihe gito”

 

Theogene Uwiragiye 

Bana natwetugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *