Ubwitange bw’aba bagore 5 bwabaye ingirakamaro ku batuye isi

Uko imyaka ihita indi igataha niko hagaragazwa ubuhanga n’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abagabo hakirengagizwa ko hari n’abagore bakoze byinshi ndetse  bifatiye runini abatuye isi.Iyi nshuro twaguteguriye urutonde rw’abagore batanu bazwi mu mateka y’isi  ku bw’ibikorwa byabo by’indashyikirwa 

Related imageMarie Skłodowska Curie : Yavutse mu mwaka w’1867 amenyekana cyane nka (physicist and chemist) umuntu agenekereje mu kinyarwanda umuhanga mu Bugenge n’Ubutabire. Niwe mugore wambere wegukanye igihembo cyitwa Nobel Prize  ndetse yongera kucyegukana ku nshuro ya kabiri mu mpano zitandukanye.Ni nawe mugore wambere wabaye professor muri University of Paris,yakoze ubushakashatsi kundwara ya Canseri yariyogoje isi, uwavuga ubutwari bwe ntiyabuvamo.Related imageRosa Louise McCauley Parks: Yavutse mu mwaka w’1913 apfa mu mwaka 2005.Uyu mugore muri Amerika afatwa nk’Impirimbanyi yaharaniye uburenganzira bw’umwirabura dore ko rimwe yahohotewe yanze guhagurukira umuzungu mu modoka itwara abagenzi ngo yicare byari umuco muri Amerika.Image result for Rosa Louise McCauley Parks:Yahimbwe amazina yigishwa mu mateka nka the first lady of civil rights” and “the mother of the freedom movement“”the first lady of civil rights” and “the mother of the freedom movement”.Mu kinyarwandani umugore w’umusivire uharanira uburenganzira bw’abirabura akaba na nyina y’ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Amerika.Image result for Emmeline Pankhurst

Emmeline Pankhurst  yavutse mu mwaka w’1858 yitaba Imana 1928. Ni umunyapolitike  watangije “suffragette” waharaniye ko umugore yagira uruhari mu matora.Uyu mugore yakoresheje imbaraga zose kugeza ubwo umugore yemerewe kugira uruhare mu matora yimika abayobozi.

Image result for Augusta Ada  Lovelace

Augusta Ada  Lovelace:Yavutse mu mwaka w’ 1815 yitabye Imana mu w1852 yamenyekanye nk’Initi mu mibare,umwanditsi ndetse anatangiza igikorwa cyo gukora Computer” general-purpose computer.

Related image

Rosalind Elsie Franklin:Yavutse mu mwaka w’1920 yitabye Imana 1958.Uyu mugore niwe watanjije isuzuma buzima rizwi ku izina rya  DNA (deoxyribonucleic acid) aba ari nawe ushyira ahagaragara ifoto igaragaza ibisubizo ubu byifashishwa ku isi yanone.Uretse aba bagore hari abandi nka Diane (Mama Terese) na Indira Ghandi.

Image result for jeannette kagame

Ntitwasoza nanone tutagarutse kubutyari bwa Jannette Kagame mu Rwanda washyizeho “Imbuto Foundation” igamije gushyigikira abakobwa ndetse bimaze gutanga umusaruro ugaragara na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda uhatanira ku kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *