Ubwitange bwa Perezida Kagame mu guteza imbere ikoranabuhanga amahirwe menshi ku banyarwanda

Kuwa 5 Nyakanga 2020, nibwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ Ikoranabuhanga (UIT) ryatangaje ko ubwitange n’ umwihariko Perezida w’ U Rwanda , Paul Kagame yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga bizatuma u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika kiragezwamo gahunda yiswe ” GIGA”.

GIGA ni gahunda yashyizweho na UIT ifatanyije na UNICEF muri  Nzeli 2019 igamije kugeza internet ku buri munyeshuri ndetse no guha buri rubyiruko amakuru.

Si ibyo gusa, kuko iki gihe COVID-19 yugarije isi , iyi miryango mpuzamahanga yasanze ko ari ingenzi ko abanyeshuri ndetse n’ urubyiruko muri rusange bakwgereza internet kugira ngo na nyuma yaho bazabone imirimo.

Doreen Bogdan-Martin uyobora UIT yatangaje ko impamvu bashisemo u Rwanda muri iyi gahunda ngo ni uko Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu kugeza internet ku baturage b’ ingeri zose aho yagiye ishyira mu bikorwa imiyoboro migari ya Internet.

Kuva muri 2008, ku mbuga nkoranyambaga byagiye bivugwa ko Perezida Kagame yabaye intashyikirwa mu kwimakaza ikoranabuhanga nk’ intwaro ikomeye mu iterambere rirambye kandi rifite uruhare mu korohereza abacuruzi.

Nubwo hakiri intambwe ndende mu gushinga ibikorwa remezo byerekeye ikoranabuhanga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yagaragaye cyane muri gahunda “Connect Rwanda”igamije guha buri muturage uciriritse Smartphone ishobora kumufasha kubona serivisi zibanze akoresheje ikoranabuhanga(kugura umuriro, kohereza no kubikuza amafaranga, kwishyura amafaranga y’ ishuri n’ ibindi).

Ibi byose bikazashobozwa hifashishijwe telefone zikorwa mu ruganda Maraphones rukorera mu Rwanda.

Carine Ineza/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *